Kurira by’umwihariko ku bakuze bifatwa nko kugira umutima woroshye mu gihe bikorewe mu ruhame, ndetse hari ubwo uwo bibayeho afatwa nk’umunyantege nke.
Benshi bafata kurira nk’igikorwa cy’abana bakiri bato mu myaka, gusa hari n’ubwo biba ku bantu bakuru bitewe n’impamvu runaka, cyangwa ikintu cyababayeho mu buryo butunguranye.
Muri iyi nkuru, tugiye kurebera hamwe bimwe mu bintu byiza byo kurira, bireba abantu bose mu byiciro byose by’ubukure kuko kurira bitagira abo bigenewe.
Kurira bisukura amaso
Ubushakashatsi bwerekanye ko 95% bya mikorobi zitera uburwayi bw’amaso zicwa no kurira. Uretse zo kandi amarira afasha gukesha amaso ndetse agahehera, nk’uko urubuga Healthline.com rubivuga.
Uzabyumva cyane iyo umaze kurira ukuntu wumva amaso akeye ndetse ukumva amaso yawe ataremereye cyane nk’uko yari ameze mbere y’uko urira.
Biruhura umutwe
Akenshi iyo ufite intimba cyangwa ikiniga wumva umutwe uremereye, kurira ngo biri mu bibigabanya.
Birwanya indwara
Buri gikorwa karemano kiba ku mubiri w’umuntu kigira akamaro. Abashakashatsi ku mikorere y’umubiri wa muntu bavuga ko amarira atuma umusemburo uzwi nka adrenocorticotropic ugabanuka.
Uyu musemburo bizwi ko iyo ari mwinshi byongera ibyago byo kurwara umutima no guhorana ubwigunge. Binatera umubyibuho kandi umubyibuho ukabije (obesity).
Byongera umusemburo wa endorphins mu mubiri
Iyo turize umubiri wacu ukora endorphins nyinshi ziza gufasha umubiri gukomeza kurwanya uburibwe, kuko Endorphins zizwiho kugabanya uburibwe mu mubiri
Byongera imibanire
Si rimwe cyangwa kabiri iyo umuntu atungujwe ikintu runaka gikora ku marangamutima ye asuka amarira. Ibyo bikerekana imibanire myiza.
Nubona umuntu arira ku bwawe byaba bitewe nuko asaba imbabazi cyangwa agize agahinda ku bwawe (wagize ibyago cyangwa wamuhemukiye) uwo muntu aba agukunda.
Bituma abana basinzira
Iyo umwana arize cyane ikiba gisigaye ni uguhita asinzira. Iyo umwana arize kugeza yihojeje yabuze abamuhoza birangira asinziriye.
Kurira kandi bishobora kuba ikimenyetso cy’uko umwana yananiwe ashaka gusinzira. Ikindi kandi kurira ni intwaro kirimbuzi ku bana kuko umwana ayikoresha iyo hari ikintu ashaka kubona cyangwa guhabwa.


