Umuhanzi Mbwana Yusuf Kilungi wamampaye nka Mbosso mu muziki wa Tanzania, yasangiye inyama ahuta n’isupu we n’abafana be bo muri Zanzibar mbere y’uko abataramira mu gitaramo cy’imbaturamugabo.
Ku wa Gatanu tariki ya 3 Gashyantare nibwo Mbosso yageze muri Zanzibar, aho ari buze gutaramira kuri uyu wa Gatandatu.
Ubwo yageraga muri ibi birwa, yafashe akanya ko kuruhuka mbere y’uko ku mugoroba wo ku wa Gatanu ajya gutembera mu mihanda ya Zanzibar, aho yari ashagawe n’abamucungira umutekano ndetse n’abafana be.
Ubwo yarimo atembera yageze aho botsa inyama ku muhanda yagaragaye atapfuna intongo anasomeza agasupu gatogosheje, nk’uko bigaragara mu mashusho yashyizwe hanze na Televiziyo ya Wasafi.
Mu yandi mashusho yasohowe na nyirubwite abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mbosso agaragara atembera mu muhanda ashagawe n’imbaga y’abafana be, mbere yo kwinjira mu modoka ye.
Biteganyijwe ko Mbosso akora igitaramo cy’imbaturamugabo kuri uyu wa Gatandatu, kikaza kubera ahazwi nka Kendwa Rock Beach Hotel aho ari buze gufatanya n’ikipe ye bavanye muri Tanzania.


