Umuhanzi Niyo Bosco uheruka gutandukana na MI Empire ya Irené Murindahabi agasinyana amasezerano na Sunday Entertainment, hari amakuru avuga ko yaba yamaze gutandukana n’iyo sosiyete.
Bivugwa ko Niyo Bosco na Sunday Entertainment hari ibintu batumvikanye mu masezerano bagiranye, aho abo bombi bahise banzura ko bagombaga kuba bahagaritse imikoranire.
Hashize igihe cy’ukwezi kumwe, Niyo Bosco asinyanye n’iyi sosiyete ihagarariwe na Sunday Justin, aho muri uko kwezi kose nta gikorwa na kimwe Sunday Entertainment yigeze ikorana na n’uyu muhanzi cyagiye hanze ngo abafana bakimenye.
N’ubwo impande zombi zitumvikanye neza, hari amakuru avuga ko bari kugerageza kuganira nk’abantu bakuru kugira ngo bahuze ibitekerezo bakorane, gusa nubwo ibiganiro bihari bikavugwa ko biri kugenda biguruntege.
Ubuyobozi bwa Sunday Entertainment buhagarariwe na Sunday Justin nta kintu bwigeze bushaka gutangaza kuri ayo makuru ari kuvugwa, dore ko Sunday Justin yabwiye ikinyamakuru IGIHE ko nta kintu yatangaza kuri Niyo Bosco.
Kugeza ubu amezi arihiritse ari ane Niyo Bosco atandukanye na MI Empire yamugize uwo ari we ubu, aho Irene yamufashije atari yamenyekana kugeza amenyekanye ku ndirimbo ‘UBIGENZUTE.’


