Bamwe basizaga ikibanza, abandi batunda ibiti byo kubakisha

Nyaruguru: Abasore 50 batangiye kubakira mugenzi wabo witegura kurushinga

Sangiza iyi nkuru

Abasore bo mu murenge wa Rusenge, mu karere ka Nyaruguru, batangiye igikorwa cyo guha umuganda mugenzi wabo witegura gushinga urugo bamufasha kubona inzu yo kuzazaniramo umugore.

Iyo umusore afite ikibanza, yaramaze kurambangiza umugeni, abibwira bagenzi be, bakamufasha kugisiza, bagashaka ibiti byo kubaka cyangwa bakabumba amatafari, hanyuma bakazamura inzu kugeza ku gisenge, bagahoma, bakanasakara. We yishakamo isakaro, imisumari n’inzugi byonyine.

Kuri uyu wa 4 Gashyantare 2023, mu mudugudu wa Kalimba, akagari ka Raranzige, abasore basaga 50, bamwe batwaraga ibiti, abandi basiza ikibanza cya Nahimana Sylvere, umusore w’imyaka 23 witegura gushaka umugore muri uyu mwaka wa 2023.

Uwimana ThĂ©ogène, umwe mu basore wari witabiriye iki gikorwa avuga ko kubakira mugenzi wabo witegura gushinga urugo ari umuco bakura ku babyeyi. Yagize ati “Ni umuco twakuye ku babyeyi kandi tuwukomeyeho. Buri musore ugiye kubaka urwe, aratubwira tugashaka umunsi buri cyumweru tukamuha umuganda. Turamufasha kugera inzu yuzuye.”

Naho Tegera Wencislas, se wabo wa Nahimana, avuga ko abasore bigomwa umubyizi kugira ngo bafashe mugenzi wabo atere imbere. Yagize ati “Iki ni ikibanza se yamuhaye. Umusore ugiye kubaka wese ahabwa umuganda w’amaboko. Si abasore gusa, n’abagabo bubatse baraza. Leta yacu ntiyadufasha ngo twe tunanirwe guha umuganda mugenzi wacu.”

Sylvere Nahimana avuga ko umuganda yahawe ari ibisanzwe kuko na we yafashije abandi. Ati “Hano iwacu ni ko bigenda. Aba ni abasore bagenzi banjye. Uyu munsi ni jye, ejo hashize yari undi, ubutaha ni uriya. Gukorera hamwe bituma inzu yuzura vuba kandi n’abasore batishoboye ntibahere mu kirambi cy’ababyeyi. Ikigora ni ikibanza kandi Data yarakimpaye. Ubu bazamfasha kugeza yuzuye nzane umugore.”

Umunyamabanga Nshwingwabikorwa w’umurenge wa Rusenge, Umuhoza Josephine, ashima uyu muco w’ubufatanye mu rubyiruko agira ati: “Ni umuco mwiza natwe tubakangurira gukomeza. Udafite ubushobozi bamutiza imbaraga bagahuza, bakamufasha icyo atari gushohora wenyine.”

Nk’uko abafundi babivuga, igikorwa cyo gusiza ikibanza cya metero 7 ku 10, gutwara ibiti no kubishinga bakoze umunsi umwe, gifite agaciro katari munsi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100.

Bamwe basizaga ikibanza, abandi batunda ibiti byo kubakisha
Bamwe basizaga ikibanza, abandi batunda ibiti byo kubakisha

Ibi ni ibiti byo kubakisha inzu ya Nahimana
Ibi ni ibiti byo kubakisha inzu ya Nahimana

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *