Padiri Niwemushumba uheruka kwegura muri Diyosezi ya Ruhengeri agiye kurongorera muri ADEPR

Sangiza iyi nkuru

Padiri Niwemushumba Phocas uheruka kwegura muri Kiliziya Gatolika kubera icyo yise uburyarya bwayimitswemo, agiye gusezeranira n’umukobwa bakundanaga mu itorero rya ADEPR.

Inyandiko y’ubutumire uyu wahoze ari umupadiri yamaze gushyira hanze yerekana ko azakora ubukwe na Uwitije Olive ku wa 04 Werurwe uyu mwaka.

Aba bombi bazasezeranira mu rusengero rwa ADEPR Masizi, nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa uzaba wabereye ahazwi nka MAKITA Garden ku Kimironko ari na ho abatumirwa bazakirirwa.

Mu Ukuboza umwaka ushize ni bwo Padiri Niwemushumba Phocas wakoreraga ubutumwa muri Diyosezi ya Ruhengeri yatangaje ko yeguye muri Kiliziya Gatolika.

Mu ibaruwa ye yandikiye Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, Myr Vincent Harolimana, yavuze ko igihe yari amaze ku mugabane w’u Burayi cyamuhumuye amaso bigatuma abona ibintu bisa n’uburyarya bihabanye n’ibyo yibwiraga mbere kuri we afata nk’ubuyobe.

Ati: “Igihe ngiye kumara mu Burayi cyampaye guhumuka, gushishoza gutekereza, kwitekerezaho, gusenga Imana amanywa n’ijoro no gusobanukirwa neza ukuri ku buzima. Mbabajwe no kubandikira mbamenyesha ko ntakibashije kwiyoberanya n’uburyarya mwimitse mu migirire yanyu.”

Muri iyi baruwa yari mu rurimi rw’Igifaransa, Niwemushumba yagiye yifashisha imirongo itandukanye yo muri Bibiliya asobanura abona yasaga n’uwatannye.

Hari nk’aho yifashishije umurongo wo muri Bibiliya ugaruka ku banditsi n’abafarizayi aho Yezu yabwiye abari bateraniye imbere ye ko “gukiranuka kwanyu nikutaruta ukw’abanditsi n’ukw’abafarizayi mutazinjira mu bwami bwo mu Ijuru.”

Niwemushumba yakomeje avuga ko kuba ahagaritse inshingano zo kuba padiri atajyanye ikimwaro, ahubwo yuje ibyiringiro byo kurushaho kwegera Imana n’ubushake bwayo.

Ati: “Kubera iyo mpamvu ntangaje ko mpagaritse imirimo mazemo imyaka 15 n’inshingano zose zanteraga urujijo kugeza n’ubu. Ntabwo njyanye ikimwaro ahubwo mfite ibyiringiro…ibyifuzo byanjye ni ukuba mu buzima bwisanzuye buzangeza ku Mana no ku gushaka kwayo.”

Yunzemo ko kiriya cyemezo yagifashe mu buryo yatekerejeho, kandi ko kizatuma urujijo yagiraga rukurwaho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *