Umuhanzi nyarwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana , Israel Mbonyi nyuma yo kuzuza inzu y’imyidagaduro ya BK Arena ubu yatangaje ko ahangayijishijwe no kutamera ubwanwa.
Israel mbonye ukunze gutebya agaragaza uko yumva, mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu munsi yanditse ko gahunda afite uyu mwaka ari ukumera ubwanwa.
Mbonyi mu magambo ye yanditse ati “Okey, intego ya mbere muri uyu mwaka ni ukumera ubwanwa.”
Ibi byahise bizamura ibitekerezo byinshi aho bamwe mu bakunzi be bamuhumurije. Harimo uwagize ati: “Urabizi ndagukunda! Kutagira ubwanwa si ukudakura. Erega hari abafite ubwanwa bwinshi bataruzuza Arena kadi rwose iki si ibanze ahubwo agura umuryango.”
Hari n’uwagize ati: “Ese abantu mukorera Imana ndetse muri mu rugendo rwerekeza iwacu mu ijuru, ibyo namwe bijya bibashishikaza?”


