Umupasiteri wo mu itorero ry’Imana ry’Abacunguwe, Redeemed Christian Church of God (RCCG), Enoch Adeboye akomeje kukwa igitutu n’abaturage bo mu gihugu cye cya Nigeriya kubera ibyo yabasezeranyije ko bizaba mu mwaka wa 2016 none undi ukaba ugeze hagati nta byo barabona.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bayoboke bo mu itorero riyoborwa n’uyu mukozi w’Imana, Enoch Adeboye bavuga ko yababwiye ko umwuka w’Imana wamweretse mu ntangiriro z’umwaka washize wa 2016 ko hari icyorezo gishya cy’indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina kizatera kikayogoza isi yose ariko umwaka ukaba wararinze urangira nta n’igihugu barabyumvamo hirya no hino ku isi.
Aba bakirisitu bavuga ko nubwo batigeze babyumva mu mwaka washize ariko ko bategereje kureba wenda niba bizaba muri uyu wa 2017, ariko bakibaza impamvu ibyo yabahanuriye bitasohoye kandiavuga ko yatumwe n’umwuka w’Imana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bayoboke be bakomeza bavuga ko nta ndwara nshya yandurira mu mibonano mpuzabitsina bigeze babona yewe ko nta niyo bigeze bumva uretse ibyorezo byari bisanzwe bimaze igihe bimenyekanye nka Ebola, SIDA, ZIKA n’ibindi. Gusa bakemeza ko byo byari bimaze igihe biriho bimenyerewe nubwo byaba byaratinze kugera mu bihugu begeranye.
Aba baturage bavuga ko icyari gushoboka ari uko yari guhanura nk’imitingito, imyuzure, inkongi z’imiriro n’ibindi nubwo bisanzwe bibaho kuko nubundi byari kuba akavuga ko aribyo yari yaravuze.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gusa bavuga ko bidakwiye ko abantu bababeshya ibyo bishakiye babyitirira ko batumwe n’Imana kandi baba bifitiye andi maronko barambirijeho.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura,n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu ibinyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


