Mu gupima ubukana bw’umutingito hifashishwa ibipimo bitandukanye. Icyitwa Richter cyavumbuwe na Charles F. Richter mu mwaka w’1935, aho ari kimwe mu bikoreshwa cyane ku Isi.
Nk’uko tubikesha kaminuza y’ikoranabuhanga ya Michigan, iki gipimo cyifashishwa mu gupima ubukana bw’umutingito. Nk’umutingito wabereye muri Turukiya na Siriya wari uri ku kigero cya 7.8 nk’uko cyabyerekanye.
Iki gipimo, gipima ubukana bw’umutingito uhereye kuri rimwe kugeza ku icyenda, umutingito uri ku kigero cya 1 uba woroheje cyane kuko abantu ntabwo bashobora kuwumvisha amatwi yabo mu gihe gihe uri ku kigero cy’icyenda (9) uba uteye ubwoba kuko usenya ibintu byose biri aho wabereye.
Ikindi gipimo cyifashishwa mu gupima ubukana bw’umutingito cyitwa The Moment Magnitude Scale. Cyavumbuwe na Thomas C. Hanks ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika afatanyije n’Umuyapani Hiroo Kanamori, bakaba baragikoze mu mwaka w’1976 kugira ngo cyunganire icya Richter.


