Umuhanzi Icyishaka David uzwi cyane nka Davis D mu muziki w’indirimbo z’urukundo, akoze impanuka nyuma y’igihe gito aguze imodoka nshya yo mu bwoko bwa Benz.
Ni impanuka yabereye mu Karere ka Kicukiro ahazwi nka Sejemu aho uyu muhanzi ukubutse hanze y’u Rwanda yagonganye n’umumotari.
Iyi mpanuka yabaye mu masaa tanu zishyira saa sita aho Davis D yagongeye n’umumotari i Gikondo ahazwi nka Sejemu.
Nyuma yo gukora impanuka, abaturage bagiye gushungera ari benshi cyane ari nako Davis D yahise ava mu modoka ye yicara ku nkengero z’umuhanda hafi y’ahabereye iyo mpanuka.
Davis D yakoze iyi mpanuka nyuma y’iminsi mike agaragaje imodoka ye nshya yo mu bwoko bwa Benz C Class 200 aherutse kugurira ku mugabane w’Uburayi, aho yari mu bitaramo.
Umumotari wagonganye na Davis D yakomeretse bikomeye mu gihe na moto ye yangiritse. Imodoka yo nta kinini yabaye, usibye utuntu duto twangiritse imbere.



