Abantu benshi boza amenyo iyo bamaze kurya kugira ngo basohore ibiryo biba byasigaye mu kanwa mu gihe babiryaga, gusa si byiza kuyasukura ukimara gufata ifunguro nk’uko abantu benshi babigenza.
Ikinyamakuru Healthline kivuga ko igihe umuntu yogeje amenyo akimara kurya biyangiza aho kuyarinda kuko mu byo kurya umuntu aba yariye habamo ‘acide’ izwiho kwangiza igice cy’inyuma cy’iryinyo bityo rero iyo umuntu ahise yoza amenyo akimara kurya bifasha ya ‘acide’ kwinjira neza mu gace k’iryinyo kitwa ‘Dentine’.
Iyo acide ituma amenyo agenda yangirika ku buryo bwihuse kurusha uko byaba umuntu ayogeje nyuma y’iminota 30 amaze kurya.
Ibi byemejwe n’impuguke ku bijyanye n’indwara z’amenyo, Dr Haward R. Gamble, aho yakoze ubushakashatsi ku buryo bwiza n’igihe cyo gusukura amenyo yawe.
Ubu bushakashatsi yabukoze afata abantu akabambika amenyo atari mazima ariko ajya kumera nk’ay’umuntu maze bamwe bakajya bayoza mbere y’iminota 30 bamaze kurya abandi nyuma y’ayo.
Nyuma yo gukora ubu bushakashatsi, umusaruro wavuyemo werekanye ko abantu bayasukuraga mbere y’iminota 30 bamaze kurya, yarangiritse bikomeye kurusha abayozaga nyuma y’iminota 30 bariye.
Nyuma y’ubu bushakashatsi, abantu bagirwa inama yo gusukura amenyo yabo mbere yo gufata ifunguro cyangwa bakayasukura nyuma y’iminota 30 cyangwa 60, bamaze gufata ifunguro.
Izindi nama zitangwa ni uko umuntu umaze kurya ibiryo bituma amenyo asa nabi kandi akaba agomba kujya mu ruhame rw’abantu, ashobora gukoresha amazi yonyine mu gusohora ibyasigaye mu kanwa, ni uko akaza kuyasukura neza nyuma y’iminota 30 akoresheje ibikoresho byabugenewe.


