Ubutinganyi bwatumye itorero Angilikani ryo mu Rwanda rica umubano n’iryo mu Bwongereza

Sangiza iyi nkuru

Itorero Angilikani ryo mu Rwanda ryatangaje ko ryafashe icyemezo cyo guca umubano n’iryo mu Bwongereza; nyuma y’uko iri rya kabiri rifashe icyemezo cyo gushyigikira ababana bahuje ibitsina.

Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo Sinodi y’itorero Angilikani ry’u Bwongereza yafashe icyemezo cyo gushyigikira ababana bahuje ibitsina, dore ko abayobozi bakuru muri ririya torero bahaye umugisha ababana bahuje ibitsina.

Iri torero kandi ryatangaje ko ririmo gusuzuma niba ryareka gukoresha “He” (ngenga ya gatatu y’ubumwe ikoreshwa ku gitsina gabo) mu kuvuga Imana, nyuma y’uko abapadiri baryo basabye ko hajya hakoreshwa irindi jambo ritabogamiye ku gitsina icyo aricyo cyose.

Ibyo byemezo cyakora cyo byinubiwe n’amatorero ya Angilikani ku Isi abifata nko guha urwaho abanyabyaha, arimo n’iry’u Rwanda ryabyamaganiye kure.

Musenyeri w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Dr Laurent Mbanda mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko itorero ayoboye ryababajwe cyane n’uriya mwanzuro iry’u Bwongereza ryafashe wo gusabira umugisha abatinganyi mu rusengero.

Yunzemo ko “Umubano wacu n’Itorero Angilikani ry’u Bwongereza wangiritse kubera icyemezo cyaryo ndakuka kigamije kwemeza ubutinganyi nk’ibintu bikwiriye.”

Yavuze ko icyemezo cya Angilikani y’u Bwongereza cyateye “umusumari wa nyuma ku isanduku irimo umurambo”, mu kugaragaza ko cyahuhuye burundu umubano amatorero yombi yari afitanye.

Biteganyijwe ko muri Mata uyu mwaka i Kigali hazateranira abayobozi 1,100 b’itorero Angilikani ku Isi bazaba baganira ku ngingo zitandukanye, zirimo n’iy’aho bahagaze ku cyemezo cyafashwe na Angilikani y’u Bwongereza.

Abazaba bari i Kigali ni abo mu ihuriro rizwi nka GAFCON (Global Anglican Future Conference) risanzwe ari umuryango w’abimukira b’Abangilikani uvuga ko ari umuryango w’isi yose w’abangilikani nyabo, ukaba uhuriwemo n’abarenga miliyoni 85.

Mbere y’uko baza i Kigali Musenyeri Laurent Mbanda yabifurije urugendo ruhire.

Foley Beach, Arkiyepiskopi w’Itorero Anglican muri Amerika y’Amajyaruguru akanaba n’umuyobozi wa GAFCON, na we yatangaje ko icyemezo cyafashwe na Angilikani y’u Bwongereza ndetse n’ibisobanuro yatanze ari “ibimenyetso byerekana ko Itorero ry’Ubwongereza rigenda ritera intambwe yo gushyigikira byimazeyo umuco wo kuryamana kw’abahuje ibitsina.”

Yavuze ko ibyo ririya torero ryakoze ari ukurenga ku mahame y’ibyanditswe byera ku byerekeye imibonano mpuzabitsina, ndetse no “guha umugisha icyaha no kugaragaza ko icyaha kitakiri icyaha.”

Kugeza ubu andi matorero yemeye ubutinganyi muri Angilikani ni irya Canada, Brésil, Écosse, Pay de Gale, Aotearoa na Nouvelle-Zélande et Polynésie.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *