Umunyamakurukazi Sheilah Gashumba wamampaye kuri Televiziyo ya NBS yo muri Uganda yakomereje umwuga we kuri radiyo iri muzigezweho muri icyo gihugu, atungura benshi ubwo yajyanaga n’umukunzi we aho iyo radiyo ikorera.
Nyuma y’ibyumweru bike afunguye kumugaragaro iduka rye yise glam, Sheilah Gashumba yatangiye akazi gashya kuri radiyo ‘NRG ndetse aba ari na bwo bwa mbere akoze kuri radiyo nk’umunyamakuru.
Mbere y’uko atangira kuri iyi radiyo, Sheilah yari yavuze ko yanze ubusabe bw’amaradiyo arenga ane yamusabaga ko yajya kubabera umukozi, akomeza avuga ko yatangiye kubisabwa afite imyaka 18.
Kuri ubu Sheilah Gashumba azajya akora ikiganiro kitwa Access Show kiba buri wa gatanu guhera 7h00 PM kugeza 10h00 PM.
Si icyo kiganiro azajya akora cyonyine ahubwo azajya anakora ikindi kiganiro kitwa NRG Transit Show kiba kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu.
Nyuma yo gusinya kuri NRG Radio, Sheilah Gashumba yabitangaje kuri Twitter ndetse yifurizwa guhirwa mu rugendo rushya yatangiye rwo gukora kuri radiyo bwa mbere.
Sheilah Gashumba yaraye akoze ikiganiro cya mbere kuri iyi radio aho yari yaherekejwe n’umukunzi we Rickman Manrick nk’uko bigaragara ku rukuta rwa Twitter rw’iyo radiyo.


