Umuhanzi Bebe Cool hamwe n’abahanzi bagenzi be bateguye amasengesho adasanzwe yo gusabira Dr. Jose Chameleone wahuye n’ibyago igitaramo cye “Gwanga Mujje” kigasubikwa ku munota wanyuma.
Gwanga Mujje ni izina ry’igitaramo cyari cyateguwe na Jose Chameleone ndetse akaba yari no kukiririmbamo, gusa kiza gusubikwa ku munsi nyurizina.
Iki gitaramo cyari kuba ku wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare gusa cyasubitswe imyiteguro igeze kure, kubera ko urubyiniro Chameleone yagombaga kuririmbiraho ku kibuga cya cricket cya Lugogo rwasenywe n’imvura ikomeye yaguye ku wa Kane.
Nyuma y’isubikwa ry’icyo gitaramo, Bebe Cool na Mesach Semakula bazanye igitekerezo cyo gukora amasengesho yo gusabira Jose Chameleone, no kwirukana imyuka mibi iri mu ruganda rw’imyidagaduro muri Uganda.
Aba bahanzi bahamagariye abakora n’abagize aho bahuriye n’uruganda rw’imyadagaduro kuzitabira amasengesho bateguye.
Biteganyijwe ko aya masengesho azaba ku cyumweru tariki ya 19 Gashyantare ahitwa Lugogo Cricket Oval Chameleone yari kuzakorera igitaramo.
Bebe Cool yatangaje ko amasengesho agamije kuzana amahoro n’ubumwe mu bahanzi bagenzi be bahuriye mu ruganda rumwe nk’uko ikinyamakuru MBU kibitangaza.
Ku wa kabiri tariki ya 14 Gashyantare nibwo hazaba ikiganiro n’itangazamakuru kugira ngo batangaze itariki iki gitaramo (Gwanga Mujje) cya Chameleone kizabera ndetse hazatangwa n’ibisobanuro birambuye kuri ayo masengesho.


