Abayobozi b’Intara y’Amajyepfo y’u Rwanda n’iza Kayanza na Ngozi mu Burundi biyemeje gukomeza ubuvugizi ku nzego zibishinzwe kugira ngo ubucuruzi bwambukiranya imipaka busubukurwe hagati y’u Rwanda n’u Burundi.
Uwo ni umwe mu myanzuro irindwi yafatiwe mu nama yabereye mu karere ka Huye, kuri uyu wa 11 Gashyantare 2022, yahuje abayobozi b’izo ntara uko ari eshatu zihana imbibi.
Iyi nama yitabiriwe kandi n’inzego z’umutekano ndetse n’iz’ubutabera zaturutse ku mpande zombi ndetse n’abayobozi b’uturere twa Nyaruguru, Gisagara, Huye na Nyanza ku ruhande rw’u Rwanda n’abayobozi b’amakomini ahana imbibi n’intara y’Amajyepfo, ku ruhande rw’u Burundi.
Muri iyi nama, itsinda ry’u Rwanda ryari riyobowe na Guverineri w’intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice. Naho intumwa z’u Burundi ziyobowe na Mburamatare w’intara ya Kayanza, Col RĂ©my Cishahayo.
Inama yabereye m mujyi wa Huye yagarutse kandi ku kubungabunga umutekano ku mupaka no guhanahana amakuru afitanye isano n’umutekano.
Ku birebana no gusubukura ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi, Guverineri Kayitesi yavuze ko ku ruhande rw’u Rwanda nta kibazo gihari. Ark ku ruhande rw’u Burundi, ubucuruzi buracyafunze.
Ati: “Ku ruhande rw’u Rwanda, imipaka yose irafunguye n’ibicuruzwa birambuka nta kibazo. Ariko ku ruhande rw’uburundi ntibyambuka. Ni ikibazo dukorera ubuvugizi. Mu mibanire y’ibihugu si ikintu gikorwa umunsi umwe ngo gihite kirangira.(..). Dukomeje ubuvugizi ku ruhande rw’u Burundi kugirango bikorwe, mu nyungu z’abaturage b’impande zombi.”
Naho Guverineri Cishahayo yasobanuye ko ari urugendo, ibintu byose bikaba bigira intangiriro. Yagize ati: “Twavuze ko ibintu byose bifite intangiriro. Hari hashize igihe kinini imipaka ifunze. Ubu hafunguwe imipaka minini, abenegihugu barambuka mu bwisanzure bukwiye. Ujya gusuma arasuma nta ngorane. Rero abayobozi b’ibihugu byombi bakomeza kuvugana. Intambwe ya kabiri y’ibicuruzwa izakurikiraho.”
Abayobozi b’intara uko ari eshatu biyeneje kandi gutegura ubusabane hagati y’abaturage b’ibihugu byombi binyuze mu mikino n’imyidagaduro.
Mbere yo gusubira mu gihugu cyabo ku gicamunsi, intumwa z’u Burundi zasuye ibikorwaremezo byuzuye mu karere ka Huye, birimo sitade mpuzamahanga ya Huye, uruganda rutunganya ibiryo by’amatungo rwa Sovu, isoko rya Huye n’ahandi.


