Niyo Bosco yatandukanye na Sunday Entertainment

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Niyokwizera Bosco wamamaye nka Niyo Bosco, yatandukanye na Sunday Entertainment yarebereraga inyungu ze muri muzika nk’uko bigaragara mu itangazo iyi sosiyete yashyize hanze.

Mu itangazo iyi sosiyete yashyize hanze ryemeza ko uyu muhanzi baherukaga gusinyisha ko atakibarizwa mu bo ireberera inyungu mu muziki.

Muri iri tangazo, Sunday Entertainment yagize iti: ‘‘Umuhanzi Niyokwizera Bosco uzwi nka Niyo Bosco, ntabwo akiri mu barebererwa inyungu na Sunday Entertainment Group Management.’’

Sunday Entertainment isoza ishimira uyu muhanzi ndetse inamwifuriza guhirwa mu muziki we.

Uku gutandukana kuje nyuma y’iminsi 44 bari bamaze bakorana dore ko uyu muhanzi yatangiye gukorana n’iyi sosiyete ihagarariwe na Sunday Justin, ku wa 1 Mutarama 2023.

Niyo Bosco atandukanye na Sunday Entertainment nta gikorwa na kimwe bakoranye kigeze kijya hanze kuko n’indirimbo y’uyu muhanzi yari itegerejwe mu mpera z’ukwezi kwa Mbere itigeze isohoka ku bw’impamvu zitaramenyekana.

Itandukana ry’abo bombi ryabanjirijwe n’ubwumvikane buke bwavuzwe mu itangazamakuru gusa abo bombi babihakanaga uko babibazwaga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *