Umuhanzi Mbosso yakoreye impanuka muri USA

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Mbwana Yusuf Kilungi wamamaye nka Mbosso mu muziki wa Tanzania yakoreye impanuka y’imodoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yagiye gutaramira abatuyeyo.

Mu mashusho uyu muhanzi uririmba indirimbo z’urukundo yasangije abamukurikira kuri Instagram, yerekanye imodoka yo mu bwoko bwa Honda yangiritse ku kizuru cyayo mu gihe hari indi yari yagonzwe mu rubavu.

Imodoka ya Mbosso yagonzwe mu rubavu ku gice uyu muhanzi yari yicayemo gusa ubwo bagongwa ‘Air Burg’ yahise ifasha uyu muhanzi kudakubita umutwe ku modoka ngo akomereke.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mbosso yavuze ko ameze neza cyane. Ati: “Mfite ububabare ku rubavu rw’iburyo, ku rutugu no mu mugongo, gusa ariko meze neza Imana ishimwe cyane.”

Uyu muhanzi ubarizwa mu nzu itunganya umuziki ya WASAFI aaafite igitaramo tariki ya 17 Gashyantare mu mujyi wa Denver, Leta ya Colorado.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *