U Burayi bwasabye u Rwanda gukoresha ubushobozi bwose rukotsa igitutu M23

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wasabye u Rwanda guhagarika icyo wise ubufasha ruha umutwe wa M23, hanyuma rugakoresha ubushobozi bwose rufite mu kotsa igitutu uyu mutwe kugira ngo uve mu bice bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wigaruriye.

Ni ibyasabwe na Josep Borrell uhagarariye uriya muryango muri Congo Kinshasa, nyuma y’uko ibintu bikomeje kuba bibi mu burasirazuba bwa RDC kubera imirwano ikomeje gusakiranya FARDC na M23.

Uyu mutwe umaze igihe warigaruriye ibice byinshi by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, gusa abagaba bakuru b’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) baheruka kuwuha itariki ya 30 Werurwe nka nyirantarengwa yo kuba wamaze kuva muri ibyo bice byose.

Borrel mu itangazo yasohoye ku wa Kabiri, yavuze ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi “ukomeje guhangayikishwa cyane no kuba ibintu bikomeje kuzamba mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Yavuze ko nk’uko uriya muryango wabitangaje mu itangazo ryawo ryo ku wa 31 Ukuboza 2022 riri mu murongo w’itangazo ry’akanama k’umuryango w’abibumbye ishinzwe umutekano ryo ku wa 3 Gashyantare 2023 wongera “gushimangira byimazeyo gahunda ya Luanda na Nairobi kandi ugahamagarira impande zose gushyira mu bikorwa vuba ibyo ziyemeje byose.”

Mu byo Ingabo za Congo Kinshasa na M23 bari basabwe harimo guhagarika imirwano bakayoboka inzira y’ibiganiro, gusa imirwano iracyajya mbere hagati y’impande zombi.

Leta ya Kinshasa by’umwihariko yarahiye ko itazajya mu biganiro n’uriya mutwe, keretse ari uko uvuye mu bice byose wamaze kwigarurira.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kandi watangaje ko uhangayikishijwe n’umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda na RDC, kugeza indege y’intambara ya FARDC ivogereye ikirere cy’u Rwanda bikaba ngombwa ko iraswaho n’Imgabo z’u Rwanda.

Wasabye impande zombi agahenge, hanyuma zikisunga inzira y’ibiganiro zifashishije inzego z’akarere mu rwego rwo kuhoshya umwuka mubi uri ho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *