Ingabo z’u Burundi ziravugwaho kugota uruganda rutunganya zahabu ruherereye mu ntara ya Kivu y’amajyepfo, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uruganda bivugwa ko izi ngabo zagose kuva ku wa Kabiri tariki ya 14 Gashyantare, ni urwa Twangiza ruherereye muri Teritwari ya Mwenga ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru aturuka muri ako gace yemeza ko ziriya ngabo ko izo ngabo koko zagose ruriya ruganda, gusa nta makuru arambuye atangwa ku mpamvu yatumye zifata icyo cyemezo.
Kugeza ubu yaba Igisirikare cya Congo Kinshasa cyangwa icy’u Burundi nta ruhande na rumwe ruragira icyo ruvuga kuri aya makuru.
Muri Kanama umwaka ushize ni bwo Ingabo z’u Burundi zatangiye kwinjira ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Izo ngabo zinjiye muri Congo nk’izigize iz’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zemerewe kujya guhangana n’imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Kuva icyo gihe Ingabo z’u Burundi zifatanya n’iza Congo Kinshasa (FARDC), mu bikorwa byo guhashya imitwe yitwaje intwaro yaba iy’imbere muri Congo ndetse n’iyo mu mahanga ikorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.


