Urukiko rukuru rw’u Burusiya rwatangiye kumva urubanza rw’abayoboke b’idini y’Abahamya ba yehova bazwi nka (Témoins de Jehovah) bashinjwa na leta kwitwara mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no gukora ibindi bikorwa leta ifata nk’ubutagondwa cyangwa kwanga igihugu.
Ni nyuma y’uko aba bayoboke b’iri dini basengera mu rusengero runini ari na rwo cyicaro cyaryo ruherereye mu gace ka St Petersburg, bashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’intagondwa.
Bimwe mu byo aba bantu bakuriikiranyweho bitari ukutubahiriza gahunda za leta, harimo ni kuba abantu basaga Miliyoni zirindwi ku isi bari muri iryo torero bahuriye ku mico n’imigenzo imwe irimo no kuva ku muryango umwe baja ku wundi bashaka abayoboke bashya nk’akazi k abo ka buri munsi guhera ku mwana kugeza ku muntu mukuru, leta y’u Burusiya ikaba ivuga ko bashobora no kujya babinyuza muri izo nzira bagakwirakwiza ibikorwa by’iterabwoba cyangwa by’ubugizi bwa nabi.
Aba banyedini bo mu gihugu cy’u Burusiya bakabakaba mu bihumbi 175 babarizwa mu mashami 395 mu gihugu hose.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku munsi w’ejo kuwa gatatu tariki ya 5 Mata 2017 ubwo urukiko rwatangiraga kumva aba banyedini i Moscou, bireguraga bavuga ko bahohoterwa.
Ni mu gihe ubushinjacyaha bwo bwemeza ko imikorere y’aba bayoboke b’idini y’Abahamya ba Yehova inyuranyije n’amategeko yo mu gihugu cy’u Burusiya ndetse ko badafatiwe ingamba byazagorana guhangana n’intagondwa ndetse n’inyigisho z abo zikaba zikangurira abayoboke ba bo kwanga abo badahuje imyizerere bityo bakaba basa n’abashaka kubaho mu gahugu ka bo.
Yaroslav Sivulsky, umuyobozi y’iri torero muri kiriya gihugu yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko uru rukiko nta bimenyetso bifatika rufite ndetse ko rudashaka kumva ubusobanuro bwa bo.
Ku byerekeranye n’inyigisho z’abahamya ba Yehova, umunyamakuru wa BBC avuga ko hari igitabo bafite cyibasira andi matorerp ndetse harimo n’ahavuga ku mwanditsi wa bo Leo Tolstoy, yavuze ko itorero rizwi nka Orthodox rikora ibijanye n’ubupfumu ndetse no kuroga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni mu gihe usanga abayoboke b’itorero ry’abahamya ba Yehova hirya no hino ku isi ndetse no mu Rwanda baba basa n’abafite umwihariko haba mu myigishirize ndetse n’imyemerere kuko hari n’aho usanga gahunda za leta batazubahiriza nko kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu, gutunga ubwisungane mu kwivuza, guhabwa amaraso mu gihe barwaye n’ibindi.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


