Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu bijyanye n’umutekano, General James Kabarebe yagaragaje abanzi babiri bakomeye kurusha abandi bose u Rwanda rufite bakaba ari na bo batuma rugikomeje kugorwa no kugera ku iterambere rirambye.
Ibi yabigaragaje ubwo yaganirizaga abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye muri gahunda yiswe ‘Meet The Elders’ ku nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’urubyiruko mu kwimakaza umuco w’ubutwari.”
Iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Gashyantare 2023 aho cyari cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo na Meya w’akarere ka Huye, Sebutege Ange hamwe n’abanyeshuri, abayobozi n’abakozi batandukanye bo muri iyi kaminuza.
General Kabarebe usanzwe uzwiho kuganiriza urubyiruko by’umwihariko ku mateka y’ingabo z’u Rwanda, kuri uyu munsi yavuze ko abanzi ba mbere igihugu gifite atari bimwe mu bihugu bituranyi bifitanye umubano utifashe neza n’u Rwanda cyangwa undi wese witwaje intwaro.
Mu magambo ye yagize ati: “Ndabahamiriza ko tugiye kurwana muri aka karere, nta wadushobora! Oya rwose nta n’uwadutinyuka!”
Yakomeje asobanura abo banzi abo ari bo agira ati:” Umwanzi wa mbere ku Rwanda ni ubukene, ikindi ni ubujiji. Noneho washyiraho n’izindi mbogamizi dufite nk’iyo kuba hagati y’ibindi bihugu bituruta mu buso, bifite umutungo kamere, binakora ku nyanja bikarushaho gukomera.”

Yakomeje anenga abibatana abanzi hagati yabo ndetse agaragaza ko abaturage b’u Rwanda ari bo bukungu rufite. Ati: “Umuntu ugaragara ntajya aba umwanzi. Umututsi, Umuhutu, cyangwa Umutwa yaba ate umwanzi? Umwanzi ni ubukene, ubutindi. Kandi mu gihe ufite abantu ubaha ubumenyi ni bo bajyana ku iterambere.”
General Kabarebe yakomeje atanga ingero z’ibihugu byatejwe imbere n’abaturage babyo kandi mu by’ukuri ari bito mu buso, aho yavuze nka: Israel, u Buyapani, Korea y’Epfo n’ibindi.


