Mary Magdalene wibagishije amabere aricuza

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo kwerekana ibere rye ryaturitse, umunyamideli Mary Magdalene wamamaye kuri Instagram nka @1800leavemaryalone, yavuze amagambo atangaje ku bijyanye n’ingaruka yatewe no bushaka kugaragara neza ahindura imiterere ye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Magdalene ukomoka muri Canada yasangije abamukurikira ubutumwa burebure bwiganjemo kwicuza kwinshi ndetse agira inama abakobwa bifuza kugagarara neza, bagahitamo kubagisha amabere yabo ko babireka kuko bigira ingaruka mbi.

Yagize ati: “Maze kurambirwa ubu buryo bwo kubaho, nifuza ko ntari kuba narabikoze, ntabwo byari bikwiriye umwanya, amafaranga no guhangayika umubiri wanjye utazigera uvamo.”

Akomeje agira ati: “Ndashaka kubaho mu buzima busanzwe ubu ariko ntibishoboka kandi ntawe ntera impuhwe, ibi nabikoze ku bwanjye, gusa ndifuza gusangiza abantu bifuza kujya kwibagisha ngo bahinduke mu buryo budasanzwe, kuko muzahura n’ibibazo amaherezo.. Ntabwo bikwiriye.”

Uyu mukobwa akomeza agira ati: “Iyo mbonye kwibagisha mu buryo budasanzwe ubu, nibuka ibintu bibi n’ibihe biteye ubwoba, ni yo mpamvu ntagikunze iyi sura ya ‘Bimbo’ kuri njye bisigaye biri kure yo kuba byari ukwishimisha n’ibintu nkunze, ahubwo kubagwa byabaye inzozi mbi.”

Mu gusoza yagize ati “Ku bw’amahirwe, amabere yanjye mato n’imyanya y’ibanga biracyasa neza… Sinzabereka ibisubizo kugeza mu gihe merewe neza, irindi banga nakorewe ryari gusubiza mu buryo igice kimwe k’ikibuno, kikaba ari nacyo kibazo ndi kugira… Nzababwira byinshi igihe nikigera.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *