Byibuze abasirikare 51 barishwe kuwa Gatanu ubwo umutwe wabo wategerwaga mu majyaruguru ya Burkina Faso, nk’uko byatangajwe n’igisirikare kuri uyu wa Mbere, kimwe mu gitero cyiciwemo abasirikare benshi icya rimwe kuva aho iki gice cy’uburengerazuba bwa Afurika gihindutse ihuriro ry’ibikorwa by’abajihadiste .
Ibi byabaye iminsi ibiri mbere y’uko u Bufaransa bufunga ku mugaragaro ibikorwa byabwo bya gisirikare muri Burkina Faso, aho mu 2015 ingabo z’Abafaransa zigera kuri 400 zoherejwe gufasha mu kurwanya inyeshyamba zaturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Mali.
Aba basirikare batezwe igico mu ntara ya Oudalan, mu karere ka Sahel ka Burkina Faso gahana imbibi na Mali nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.
Umubare w’agateganyo w’abaguye muri iki gitero wavuguruwe uva ku munani wavuzwe mbere nyuma yo kuboneka kw’indi mirambo 43, nk’uko igisirikare cyabitangaje.


