Munyarugendo ubwo yaganiraga n'abanyamakuru ba Radio Salus

Uwari umunyamakuru wa TV1 yagizwe umuyobozi wa Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwagize Munyarugendo Athanase umuyobozi w’agateganyo wa Radio Salus nyuma y’aho Paul Mbaraga wari ufite iyi nshingano kuva mu mwaka w’2019 agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Munyarugendo ufite imyaka 30 y’amavuko yatangarije BWIZA ko Umuyobozi w’ishami ry’ubugeni n’ubumenyi bw’imibanire muri rubanda (College of Arts and Social Sciences) yamushyikirije ibaruwa imushyira muri iyi nshingano tariki ya 16 Gashyantare 2023.

Yagizwe umuyobozi wa Radio Salus nyuma y’igihe gito agizwe umwarimu ushinzwe guhugura abanyeshuri mu bijyanye n’ubumenyi ngiro (practical skills), Tutorial Assistant Lecturer, mu ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho (SJC) muri kaminuza y’u Rwanda, riherereye mu karere ka Huye.

Ku bijyanye n’inshingano yo kuyobora iyi radiyo ya kaminuza y’u Rwanda, Munyarugendo yatangaje ko intego ye nyamukuru ari ugufasha abanyeshuri biga itangazamakuru kugira ubumenyi buzatuma bashobora guhatana ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati: “Intego yanjye nyamukuru, iyi ntabwo ari radiyo ihiga views, kuvuga ngo ‘natwitse, nakoze umuti, nawuteye hariya’. Ni radiyo y’uburezi igomba gufasha abana biga itangazamakuru kugira ubumenyi bubafasha kujya ku rubuga kugira ngo babe competent, bashobore kuba bajya mu bindi bitangazamakuru, ariko nyine bajyanye full package theoretically and practically. Ni cyo dukomeyeho cyane mu burezi.”

Ikindi, avuga ko nk’uko bisanzwe, Radio Salus izakomeza gutangaza amakuru no gukorerwaho ibiganiro byigisha rubanda kandi bifite intego yo guteza imbere imibereho y’abaturage, ariko hongerwemo imbaraga kugira ngo iki gitangazamakuru kizongere kujya gitanga abageni mu bindi bitangazamakuru nk’uko byahoze.

Nk’uko Munyarugendo abivuga, iyi radiyo yigeze gukomera mbere y’uko ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho ryimurirwa i Kigali rivanwe i Huye, kuko ni bwo yohereje ku isoko ry’umurimo abanyamakuru benshi kandi b’icyitegererezo, bakiri mu kazi n’ubu. Ni mu gihe UNR (Université Nationale du Rwanda) yari itarahinduka UR (University of Rwanda).

Abajijwe ibyo Mbaraga yamweretse agomba kwibandaho kugira ngo Radio Salus igaruke ku isonga, Munyarugendo yasobanuye ko byinshi bijyanye n’akazi asabwa gukora bikubiye mu ibaruwa yahawe n’Umuyobozi w’ishami rya kaminuza, Principal.

Uko yakiriye inkuru yo guhabwa iyi nshingano akiri urubyiruko, Munyarugendo yagize ati: “Uyu munsi Leta yacu y’ubumwe igenda iha imbaraga urubyiruko. Kuba nanjye nagiriwe icyizere cyo kuba naba nyoboye iyi radiyo, n’ubwo ari agateganyo, ariko ni ikintu cyongera kumpa imbaraga cyo kumva ko urubyiruko natwe dufitiwe icyizere kandi koko n’abizewe bashobora kugira aho bavana ikintu n’aho bakigeza.”

Mbere yo gutangira akazi, yaganirije abanyamakuru ndetse n’abanyeshuri bimenyereza umwuga kuri radiyo. Abajijwe icyo yababwiye, Munyarugendo yagize ati: “Icyo nsaba, ni na cyo nabaganirije, ni ukumva ko Radio Salus ntabwo ari radiyo y’ubucuruzi. Abana bayizaho ikintu mbasaba, ntabwo yakabaye aza kuri radiyo aje kureba amafaranga. Ni nk’ishuri. Iriya ni radiyo yo kugutegura kugira ngo uzabe umuntu uri competent, inakuremere amahirwe yo kuba wabyaza umusaruro izo micros, ejo bundi twumve wageze ahandi.”

Munyarugendo yize itangazamakuru n’itumanaho muri kaminuza y’u Rwanda, akorera ibinyamakuru bitandukanye mu gihugu birimo Radio Ishingiro ikorera by’umwihariko mu majyaruguru y’uburasirazuba ndetse na Radio/TV1, akorera mu mujyi wa Kigali no mu ntara y’Amajyaruguru.

Umuyobozi w’abakozi kuri Radio/TV1, Olivier Ngabirano, mu kiganiro yagiranye na BWIZA, yahamije ko Munyarugendo ari umunyamurava mu kazi, akaba n’umuhanga. Amwitezeho kuzayobora neza Radio Salus, kandi akayigeza ku rwego rushimishije ku buryo yazongera kuba kimwe mu bitangazamakuru by’icyitegererezo.

Ngabirano yagize ati: “Inkuru yuko Athanase Munyarugendo yabaye umuyobozi wa Radio Salus nayakiriye neza. Athanase ni umukozi mwiza w’umunyamwuga mu itangazamakuru ku buryo mufitiye icyizere ko imirimo mishya yahawe azayikora neza, nshingiye ku murava no kutiganda nsanzwe muziho.”

Manirakiza Dieudonné ushinzwe guhuza ibikorwa by’itumanaho mu muryango Transparency International Rwanda yiganye na Munyarugendo mu ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho. Yatangaje ko amwitezeho byinshi nk’umuntu w’urubyiruko, ugifite imbaraga. Ati: “Nk’umuntu twiganye, byaranshimishije cyane. Mwitezeho byinshi. Urumva [Radio Salus] yari ikeneye umuntu ugifite amaraso mashya. Kandi afite experience ifatika ku buryo nibura mu itangazamakuru rigezweho ubu ngubu azagira icyo afasha abana bari muri kaminuza.”

Isingizwe Marie Claire nk’uwabaye umuyobozi w’abanyeshuri mu ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho kandi uzi neza Munyarugendo, avuga ko atatangajwe no kumva Munyarugendo ahabwa iyi nshingano bitewe n’ubuhanga n’umurava amuziho, ndetse ngo amwitezeho guha abanyeshuri biga itangazamakuru amahirwe yisumbuyeho yo kwimenyereza umwuga.

Yagize ati: “Ni inkuru ishimishije ku mukolege (colleague) ariko ku rundi ruhande ntabwo natangaye kubera ko muziho ubuhanga, bitazagorana ko akora inshingano neza nk’umuyobozi wa Radio Salus. Mwitezeho ibintu byinshi; icya mbere mwitezeho impinduka haba muri content n’uburyo ibiganiro n’amakuru bikorwa. Content Radio Salus igeza ku bayumva igendanye n’umurongo ngenderwaho wayo, nizeye ko izagenda neza kuko iyobowe n’umunyamwuga kandi w’umunyamuhate, ukora akazi neza ndabizi. Ikindi ni uko abanyeshuri bagiye kubona amahirwe yisumbuyeho yo gukoresha radiyo icyo igenewe, n’ubundi kuko ari radiyo ya kaminuza, iba igomba kubafasha mu buryo bwo kwimenyereza umwuga, gutinyuka micro n’ibindi.”

Radio Salus yashinzwe mu mwaka w’2005. Byari mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umushinga w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere uburezi, siyansi n’umuco, UNESCO, wo gutangiza igitangazamakuru cyigenga mu Rwanda.

Munyarugendo ubwo yaganiraga n'abanyamakuru ba Radio Salus
Munyarugendo ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ba Radio Salus

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *