Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan ni we wegukanye agace karekare kurusha utundi muri Tour du Rwanda 2023.
Yari Ă©tape ya gatatu ya Tour du Rwanda 2023 aho bahagurukiye i Huye berekeza mu karere ka Musanze, nyuma y’uko Ethan Vernon yegukanye Ă©tapes 2 ziherutse za Kigali – Rwamagana na Kigali – Gisagara ; ibyatumye ari we wahagukanye umwenda w’umuhondo.
Iyi Ă©tape ya Huye-Musanze ingana n’intera ya Kilometero 199,5 yahagurutse i Huye Saa 08:30 ikaba isojwe saa 14:00 aho yegukanywe n’Umunya-Eritrea Henok Muluebrhane.
Muri aka gace ka gatatu ka Tour du Rwanda, abasiganwa bahagurukiye mu Karere ka Huye, bakomeza mu ka Nyanza mbere yo kunyura mu turere twa Ruhango, Muhanga, Kamonyi, Nyarugenge aho bavuye bakomereza i Shyorongi na Nyirangarama ndetse no gufata umuhanda ugana i Musanze ari na ho isiganwa risoreje.

Umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco yakomeje kwitwara neza kuva muri Kamonyi.
Yegukanye amanota atangiwe ku Kamonyi ku kilometero cya 93,5. Yakurikiwe na Pritzen ndetse na James Fouche. Nsengimana Jean Bosco yongeye kwegukana amanota yatangiwe ku Ruyenzi ku kilometero cya 106,5. Na none yari akurikiwe na Pritzen yari yasize amasegonda 45. Nsengimana yakomeje kongera ikinyuranyo. Abamukurikiye yabasize amasegonda 40. Igikundi cyo cyasigaye ho iminota 12.
Nyuma yo kuyobora abandi igihe kirekire yewe no kugeza ku kilometero cy’118, i Shyorongi, abakurikiye Nsengimana Jean Bosco batangiye kugabanya kugeza ku amasegonda 15 ndetse ku kilometero cya 135 Pritzen na James FouchĂ© baje kumufata.
Bitewe n’akavura kagwaga muri iyi mihanda yerekeza mu karere ka Musanze, hari abakinnyi baguye mu gikundi kuko umuhanda wanyereye. Abo barimo aba Team Rwanda, Eritrea na Maroc.
Ubwo isiganwa ryari rigeze mu Kivuruga ribura kilometero 20 ngo risozwe, Pritzen na James FouchĂ© basize NSENGIMANA Jean Bosco ho amasegonda 30, aho yari akurikiwe na Bonnet. Aba bakinnyi b’imbere bari basize pĂ©loton yari igizwe n’abakinnyi 20 umunota 1.30.
Mu bilometero bitatu bya nyuma, hongeye kubaho kugendera hamwe hagati y’igikundi n’abakinnyi icyenda bari bakurikiye Fouche na Pritzer n’ubwo James FouchĂ© yongeye kubasigaho amasegonda make akisanga imbere wenyine.
Umunya-Eritrea Henok Muluebrhane ukinira Green Project Bardiani ni we wageze ku murongo bwa mbere aba yegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda.

Umwongereza Ethan Vernon utitwaye neza uyu munsi


