Interineti yabaye igikorwa remezo gikomeye cy’iterambere ry’ubukungu n’iterambere ry’ibihugu byinshi bya Afurika. Hamwe no kuzamuka kw’ubucuruzi bwo kuri interneti, kwigira online, hamwe no gukorera aho umuntu ari atiriwe atonda ku kazi, kugira interineti yihuse kandi yizewe byabaye ingenzi kurusha mbere hose. Muri iyi nkuru turagaruka kuri raporo iheruka ya Ookla ku bihugu bya Afurika bifite internet yihuta kurusha ibindi n’uburyo u Rwanda ruyoboye .
Nk’uko Ookla yabitangaje muri raporo ya Speedtest Global Index ngo u Rwanda, rwateye intambwe ndende cyane mu kugira internet yihuse cyane ikesha imiyoboro migari ya broadband, ruzamukaho imyanya 47 ku rutonde rw’Isi.
Raporo ivuga ko ibyo byagezweho bitewe n’ishoramari rikomeye ry’igihugu mu bikorwa remezo by’ihuzanzira (network), ubwisanzure bw’urwego rw’itumanaho, ndetse no gukwirakwiza internet ya fibre optique mu ngo no mu bucuruzi.
Usibye u Rwanda, ibindi bihugu bya Afurika byazamuye umuvuduko wa interineti.
Malawi yazamutseho imyanya icyenda, Djibouti na Congo byombi byazamutseho imyanya irindwi, naho Maurice, Lesotho, na Guinea byose byazamutseho imyanya itanu. Burkina Faso yarazamutse cyane mu muvuduko wa interineti ya za telephone ngendanwa, izamukaho imyanya 22, mu gihe Botswana na Uganda byazamutseho imyanya 15 buri kimwe.
Raporo yerekana akamaro ko gushora imari mu bikorwa remezo kugira ngo umuvuduko wa interineti muri Afurika uzamuke. Nk’urugero, MTN, kimwe mu bigo by’itumanaho bimaze kubaka izina muri Afurika, yashoye miliyari isaga 1 y’amadolari mu kwagura imiyoboro kandi itanga umurongo wa 4G na 5G ku masoko akomeye, bituma haba igabanuka rya 22.5% ku giciro cy’amakuru.
Yagaragaje ko kwishyira ukizana mu itumanaho, nkuko bigaragara mu Rwanda, byatumye habaho guhatana, bigatuma habaho serivisi zinoze ndetse n’ibiciro biri hasi. Byongeye kandi, kohereza imiyoboro ya fibre optique mu ngo no mu bucuruzi byongereye interineti yihuta.


