Rubavu: Polisi yagize icyo ivuga ko mugabo uvugwaho kugerageza gusambanya umusore

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku mugabo w’imyaka 30 y’amavuko utuye mu karere ka Rubavu uvugwaho kugerageza gusambanya umusore w’imyaka 17 y’amavuko.

BWIZA yakiriye amakuru avuga ko mu mudugudu w’Ubutabazi, akagari ka Kivumu, umurenge wa Gisenyi muri Rubavu hafatiwe uwitwa N.Eric [izina ry’Ikinyarwanda twahisemo kutaritangaza] nyuma yo gukomerekesha icyuma uyu musore, ashaka kumusambanya.

Bamwe mu baturage bo mu mudugudu w’Ubutabazi bavuze ko koko bishoboka ko Eric yaba yashatse kumusambanya “bimwe by’abatinganyi” ari uko ukekwa yafatanwe imiti y’abaryamana bahuje ibitsina.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yatangarije BWIZA ko Eric akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, iby’ubutinganyi byo ngo ntibyabaye.

CIP Mucyo yagize ati: “Akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa. Iby’ubutinganyi nta byabaye, ubwo ni ababiketse ku giti cyabo kuko nta byabaye.”

Eric yakomerekeje uyu musore ku ntoki. Kuva kuri uyu wa 20 Gashyantare 2023 afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi, mu gihe urwego rw’ubugenzacyaha rugikora iperereza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *