Perezida w’u Rwanda akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa Kane, yagiranye inama n’Inama y’ubuyobozi bukuru bw’ingabo ku cyicaro cya minisiteri y’ingabo ku Kimihurura, aho yashimye uruhare rwa RDF mu kurinda ubusugire n’umutekano by’igihugu muri rusange.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na minisiteri y’ingabo riravuga ko Perezida Kagame yashimye uko umutekano w’igihugu uhagaze muri iki gihe hitegurwaga Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23 guhera kuri uyu wa Gatanu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yasabye igisirikare cy’u Rwanda gukomeza kugendera ku ntego ivuga ngo “Ntibizabe ukundi” bakora ku buryo ibyabaye mu myaka 23 ishize bitazongera kuba.
Umukuru w’igihugu kandi yibukije iyi nama y’Ubuyobozi bukuru bw’ingabo gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura no kukigumisha mu ngabo nk’imwe mu ntwaro y’ingenzi.
Iri tangazo rya minsiteri y’ingabo rikomeza rivuga ko mu byaganiriwe muri iyi nama harimo uko RDF yarushaho kongererwa ingufu ngo ikomeze kubahiriza inshingano zayo ari nako hatezwa imbere imibereho myiza y’ingabo.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com









