Prigozhin washinze Wagner arashinja abasirikare bakuru b’u Burusiya ubugambanyi

Sangiza iyi nkuru

Yevgeny Prigozhin washinzwe umutwe w’igisirikare cyigenga (uw’abacancuro) wa Wagner PMC arashinja Minisitiri w’ingabo w’u Burusiya, General Sergei Shoigu, n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’iki gihugu, Gen. Valery Gerasimov ubugambanyi.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Telegram, nk’uko France 24 ibivuga, Prigozhin kuri uyu wa 21 Gashyantare 2023 yatangaje ko aba basirikare bakuru b’u Burusiya bafite uruhare mu mfu z’abarwanyi be bari gufasha igihugu cyabo mu ntambara ibera muri Ukraine.

Yagize ati: “Hari ubwigomeke bweruye buri kuba. Ubu bwahwanishwa n’ubugambanyi bukomeye. Umugaba Mukuru w’ingabo na Minisitiri w’ingabo bari gutangira amabwiriza iburyo n’ibumoso yo kudaha Wagner PMC intwaro no kutayifasha mu bwikorezi bwo mu kirere.”

Minisitiri Shoigu we yatangaje ibitandukanye n’ibya Prigozhin, asobanura ko abafatanyabikorwa bahabwa intwaro zihagije, kandi ko kuvuga ko nta zo bahabwa ari amagambo atagira icyo afasha, aha icyuho umwanzi.

Prigozhin atangaje aya magambo mu gihe bivugwa ko abarwanyi ba Wagner bagerageje gufata umujyi wa Bakhmut uri muri Leta ya Donetsk, ariko ntiboroherwe n’urugamba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *