Uwahoze ari Meya w’Umujyi wa Kigali yahawe imirimo na Perezida wa BĂ©nin

Perezida Patrice Talon wa BĂ©nin, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Gashyantare yahaye imirimo mishya Nyamurinda Pascal wahoze ari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali. Nyamurinda yagizwe Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Irangamuntu muri BĂ©nin (ANIP). Ni inshingano Perezida Patrice Talon yamuhaye ubwo yari ayoboye inama y’Abaminisitiri. Ikigo ANIP gifite mu nshingano kumenya no kubarura abantu bavukiye […]

Umuhanzi John Blaq yarokotse impanuka ikomeye

Umuhanzi wo muri Uganda Kasadha John, uzwi cyane nka John Blaq, arashimira Imana yamuhaye amahirwe yo gukomeza kubaho nyuma yo kurokoka impanuka y’imodoka yakoze ubwo yari agiye mu gitaramo. Uyu muhanzi wiyita Africa Bwoy yarokotse iyo mpanuka y’imodoka, aho yari ari kumwe n’abagize itsinda rye ubwo bari bagiye i Serere mu gitaramo. Abinyujije ku rukuta […]

Mironko yakatiwe imyaka 2 azira gusuzugura urukiko

Urukiko rw’ikirenga kuri uyu wa 22 Gashyantare 2023 rwahanishije umunyemari Mironko François Xavier igifungo cy’imyaka ibiri kirimo umwaka n’amezi icyenda bisubitse. Ni igihano gikomoka ku rubanza Mironko yaburanaga, aho yavugiye mu cyumba cy’iburanisha ko Inteko y’abacamanza iri kubogama ikamurenganya “nk’uko imaze iminsi ibigenza.” Ni amagambo ashimangira ibaruwa yandikiye urukiko rw’ikirenga. Ikinyamakuru Intego News kivuga ko […]

Eric Omondi na bagenzi be 17 baciwe amafaranga bashinjwa kugumura abaturage

Umunyarwenya Eric Omondi hamwe n’abandi bantu 17 bo mu gihugu cya Kenya bashinjwaga kugira uruhare mu kurema agatsiko katemewe, barekuwe by’agateganyo ari uko batanze amafaranga. Aba bombi bashijwa kugumura abaturage ubwo bigaragambyaga mu muhanda ujya ku Nteko Ishinga Amategeko. Byakozwe kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2023. Bahakanye icyo kirego, barekurwa aruko batanze ingwate […]

Dr Kayumba Christopher yagizwe umwere

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Dr Kayumba Christopher adahamywa icyaha cyo gusambanya ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha, rutegeka ko ahita afungurwa. Dr Kayumba wabaye umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda, umunyamakuru n’umunyapolitiki yatawe muri yombi muri Nzeri 2021, akekwaho gusambanya abakobwa babiri barimo uwari umukozi wo mu rugo rwe n’uwari umunyeshuri ye. Kuva mu […]

Menya bimwe mu biribwa biba byiza kubirya iyo bidatetse

Mu buzima busanzwe abantu benshi bafata amafunguro babanje kuyateka, gusa ariko hari impuguke mu bijyanye n’imirire zivuga ko hari ibyo kurya bitekwa kandi byagakwiye kuribwa bidatetse ndetse n’ibiribwa bidatetse kandi byakabaye byiza bibanje gutekwa. Uyu munsi twifuje kubagezaho bimwe mu byo kurya biba byiza kubirya bidatetse, twifashishije ubushakashatsi bwakozwe na Healthline.com ndetse na Ucsfhealth.org. Ibitunguru […]

Tour du Rwanda: Thomas Bonnet ni we wegukanye agace ka kane

fpj_ff0xoaillp3-2.jpg

Umufaransa witwa Thomas Bonnet ukinira ikipe ya Total Energie bihita binamuhesha kwambara umwambaro w’umuhondo nyuma yo gukandagira igare bikomeye muri metero 300 za nyuma. Agace ko kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Gashyantare, kari aka Kane kahagurukiye i Musanze kerekeza i Karongi ku ntera y’ibilometero 138,3. Aka gace kagiye gutangira Umunya-Eritrea Henok Henok Muluebrhan […]

Amafoto: Uko ‘special force’ ya Polisi y’u Rwanda iri kwitwara mu irushanwa riri kubera i Dubai

Ikipe ya Polisi y'u Rwanda yari igizwe na batanu

I Dubai muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu (UAE) hari kubera irushanwa ry’abapolisi bo mu mashami asanzwe (special forces) kuva tariki ya 20 Gashyantare 2023. Ibihugu bitandukanye ku Isi byohereje abapolisi muri iri rushanwa. Harimo u Rwanda rwohereje amakipe abiri ya SWAT (Special Weapons And Tactics), Kenya, Libya, Afurika y’Epfo, Angola, Brazil, Chile, Leta zunze ubumwe […]

Uko umuririmbyikazi Jully Black yahinduye ijambo mu ndirimbo yubahiriza igihugu cya Canada

Ubwo umuririmbyi w’Umunyakanada, Jully Black, yajyaga ku rubyiniro ngo aririmbe indirimbo yubahiriza igihugu cye ku mukino wa NBA all-star ku Cyumweru, yagaragaye nk’ufite ubwoba burenze uko yari asanzwe abikora ariko avuga ko “Nari mfite ibanga .” Ubwo yari kuri Salt Lake City stadium, yari agiye guhindura amagambo y’indirimbo, aho kuvuga: “our home and native land” […]

Al Shabaab yishe abatari bacye mu gitero ku nyubako iherereye mu murwa mukuru

Nibura abantu 10 bapfuye abandi benshi barakomereka ubwo abaterabwoba ba al-Shabaab bateraga inyubako yo guturamo mu murwa mukuru wa Somaliya, Mogadishu, bakamisha amasasu nta kuvangura ku basivili, maze umwe muri bo yiturikirizaho igisasu . Nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza, ngo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, abaterabwoba batanu bo mu mutwe wa al-Shabaab, ufitanye isano […]

Umunyarwenya Omondi aragezwa mu rukiko nyuma yo kwigaragambiriza ihenda ry’ibiribwa

Umunyarwenya Eric Omondi uri mu rubyiruko rukunzwe muri Kenya aragezwa mu rukiko nyuma yo gutabwa muri yombi yigaragambiriza ihenda ry’ibiribwa n’ibindi bicuruzwa. Omondi hamwe n’urundi rubyiruko kuri uyu wa 21 Gashyantare 2023 bagiye kwigaragambiriza mu muhanda ugana ku ngoro y’inteko ishinga amategeko basaba ko Leta yagabanya ibiciro by’ibicuruzwa, by’umwihariko ibiribwa. Mu byapa Omondi na bagenzi […]

Abasirikare 3 ba Loni bakomoka muri Senegal biciwe muri Mali

Kuri uyu wa Kabiri, abasirikare batatu b’Umuryango w’Abibumbye bakomoka muri Senegal bishwe ubwo imodoka zabo zanyuraga ku gisasu cyari giteze mu muhanda muri Mali rwagati nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa MINUSMA . Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa twitter, yagize iti “imodoka za MINUSMA zagonze ibikoresho biturika (IED) uyu munsi”. Yongeyeho ko imibare y’agateganyo ari abasirikare batatu […]

Prigozhin washinze Wagner arashinja abasirikare bakuru b’u Burusiya ubugambanyi

Yevgeny Prigozhin washinzwe umutwe w’igisirikare cyigenga (uw’abacancuro) wa Wagner PMC arashinja Minisitiri w’ingabo w’u Burusiya, General Sergei Shoigu, n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’iki gihugu, Gen. Valery Gerasimov ubugambanyi. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Telegram, nk’uko France 24 ibivuga, Prigozhin kuri uyu wa 21 Gashyantare 2023 yatangaje ko aba basirikare bakuru b’u Burusiya bafite uruhare mu […]

Real Madrid yanyagiriye Liverpool mu rugo, SSC Napoli yikomereza ibyayo

4629161-2023-02-21t200801z_818640671_up1ej2l1jxb72_rtrmadp_3_soccer-champions-liv-mad-report.jpg

Real Madrid yagaragaje ko ari ubukombe mu irushanwa rya UEFA Champions League yihanangiriza Liverpool ku kibuga cyayo, naho Napoli ikomeza gushimangira ko uyu mwaka ari uwayo. Wari umukino wa ? cy’irangiza mu mikino ya UEFA Champions League aho Liverpool yabaye iya 2 mu itsinda A yari yakiriye Real Madrid yazamutse iyoboye itsinda F ku kibuga […]