Eric Omondi na bagenzi be 17 baciwe amafaranga bashinjwa kugumura abaturage

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwenya Eric Omondi hamwe n’abandi bantu 17 bo mu gihugu cya Kenya bashinjwaga kugira uruhare mu kurema agatsiko katemewe, barekuwe by’agateganyo ari uko batanze amafaranga.

Aba bombi bashijwa kugumura abaturage ubwo bigaragambyaga mu muhanda ujya ku Nteko Ishinga Amategeko. Byakozwe kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2023.

Bahakanye icyo kirego, barekurwa aruko batanze ingwate y’amashilingi ibihumbi 10.

Umunyamategeko wabo witwa Danstan Omari ni we wabasabiye gucibwa ingwate zoroheje. Yabwiye umucamanza mukuru Lucas Onyina ko bose bafitiye umumoro igihugu, yongeraho ko Omondi ari ikirango cya Kenya ku isi hose.

Yagize ati: “Bagiye mu Nteko Ishinga amategeko kugira ngo babone igisubizo ku mibereho iriho ubu. Ndasaba urukiko kwitondera ubutabera kuko miliyoni 6 z’Abanyakenya ziri hafi kwicwa n’inzara.”

Yakomeje bavuga ko aba basore bahagarariye Abanyakenya bose uko ari miliyoni 55 mu Nteko Ishinga Amategeko, ibyo bakoraga byari ukubwira abadepite kugira icyo bakora ku kibazo cy’inzara yugarije iki gihugu.Ati: “Leta yahannye intwari z’igihugu zikirwanirira.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *