Umuhanzi John Blaq yarokotse impanuka ikomeye

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi wo muri Uganda Kasadha John, uzwi cyane nka John Blaq, arashimira Imana yamuhaye amahirwe yo gukomeza kubaho nyuma yo kurokoka impanuka y’imodoka yakoze ubwo yari agiye mu gitaramo.

Uyu muhanzi wiyita Africa Bwoy yarokotse iyo mpanuka y’imodoka, aho yari ari kumwe n’abagize itsinda rye ubwo bari bagiye i Serere mu gitaramo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, John Blaq yashimiye Imana yamurokoye iyo mpanuka ndetse n’umuraperi Gravity Omutujju wafashe iya mbere mu gutanga ubufasha.

Ati: “Imana yandinze hamwe n’itsinda ryanjye, iduha andi mahirwe yo kubona izuba. Twarokotse impanuka ikomeye y’imodoka, ubwo twajyaga i Serere mu gitaramo. Amashimwe kuri Gravity wadutabaye.”

Bakimara gukora impanuka, John Blaq n’abagize itsinda rye bahise bajyanwa mu kigo nderabuzima cyegereye ahabereye impanuka kugira ngo bitabweho.

Kuri ubu John Blaq n’itsinda rye bameze neza nk’uko uyu muhanzi yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga ze ndetse akaba yanashimiye abafana be, bamusengeye nyuma yo gukora iyo mpanuka.

John Blaq ni umuhanzi umaze igihe mu muziki wa Uganda, akaba amenyerewe mu ndirimbo nka Obubadi, Tukwatagane, Do Dat, Ready yasubiranyemo n’umuhanzikazi Bwiza, ndetse n’izindi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *