Umunyarwenya Eric Omondi uri mu rubyiruko rukunzwe muri Kenya aragezwa mu rukiko nyuma yo gutabwa muri yombi yigaragambiriza ihenda ry’ibiribwa n’ibindi bicuruzwa.
Omondi hamwe n’urundi rubyiruko kuri uyu wa 21 Gashyantare 2023 bagiye kwigaragambiriza mu muhanda ugana ku ngoro y’inteko ishinga amategeko basaba ko Leta yagabanya ibiciro by’ibicuruzwa, by’umwihariko ibiribwa.
Mu byapa Omondi na bagenzi be bari bafite, hariho ibigaragaza ko igiciro cy’ifu y’ibigori, amavuta n’ibindi kiri hejuru cyane, ibi bikaba bitandukanye n’isezerano ryo kukigabanya Perezida William Ruto yari yarahaye Abanyakenya ubwo yiyamamarizaga umwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Polisi ya Kenya yagerageje kuburizamo iyi myigaragambyo, kuko ngo uru rubyiruko rwari rufite gahunda yo kugera ku ngoro y’Inteko ishinga amategeko, rukageza kuri Perezida w’abadepite, Moses Watangula icyifuzo cyarwo.
Abapolisi boherejwe bateye mu bigaragambya imyuka iryana mu maso, ndetse bata muri yombi Omondi n’abandi 7 bakekwaho gutegura iyi myigaragambyo, babashinja gufunga umuhanda ugana ku nteko.
Ikinyamakuru The Star cyatangaje ko Omondi na bagenzi be baraye muri kasho ya Polisi, kandi ko kuri uyu wa 22 Gashyantare 2023 baragezwa mu rukiko. Bakurikiranweho icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda.


