Uko umuririmbyikazi Jully Black yahinduye ijambo mu ndirimbo yubahiriza igihugu cya Canada

Sangiza iyi nkuru

Ubwo umuririmbyi w’Umunyakanada, Jully Black, yajyaga ku rubyiniro ngo aririmbe indirimbo yubahiriza igihugu cye ku mukino wa NBA all-star ku Cyumweru, yagaragaye nk’ufite ubwoba burenze uko yari asanzwe abikora ariko avuga ko “Nari mfite ibanga .”

Ubwo yari kuri Salt Lake City stadium, yari agiye guhindura amagambo y’indirimbo, aho kuvuga: “our home and native land” avuga “our home on native land” ugenekereje mu Kinyarwanda, ” Iwacu n’igihugu kavukire ” yabihinduyemo “Iwacu mu gihugu kavukire”.

Guhindura ijambo rimwe gusa yakoze, byerekeza ku burenganzira bw’abasangwabutaka, byazamuye ibitekerezo byinshi.

Bamwe bavuga ko guhindura indirimbo yubahiriza igihugu imaze ibinyejana byakagombye kuguma nk’uko uyu muhanzikazi yabigenje.

Jully Black wavukiye kandi akurira i Toronto, yavuze ko yaretse kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu, O Canada, mu myaka mike ishize nyuma y’uko abaturage benshi b’abasangwabutaka bo muri Canada bavuze ko babonye ibimenyetso by’imva zitamenyekanye ku bibuga by’ahahoze amashuri.

Abana b’abasangwabutaka bagera ku 150.000 bavanywe mu miryango yabo bashyirwa muri aya mashuri ya internat yatewe inkunga na leta mu kinyejana cya 19 na 20, kandi nibura abagera ku 3,200 byizerwa ko bahapfiriye.

Black yabwiye BBC ati: “Ibyo rwose byakanguye byose.”

Ariko ubwo yasabwaga kuririmba indirimbo mu mukino wa basketball, Jully Black yatekereje ko igihe kigeze ngo asuzume neza amagambo yaririmbye kuva akiri umwana. Yavuze ko igihe yabikora, impinduka zagaragaye.

Black ati: “Iwacu n’igihugu kavukire ni ikinyoma.” “Iwacu mu gihugu kavukire ni ukuri.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *