I Dubai muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu (UAE) hari kubera irushanwa ry’abapolisi bo mu mashami asanzwe (special forces) kuva tariki ya 20 Gashyantare 2023.
Ibihugu bitandukanye ku Isi byohereje abapolisi muri iri rushanwa. Harimo u Rwanda rwohereje amakipe abiri ya SWAT (Special Weapons And Tactics), Kenya, Libya, Afurika y’Epfo, Angola, Brazil, Chile, Leta zunze ubumwe za Amerika n’ibindi.
Iri rushanwa ryaranzwe n’ibyiciro nko kurasa ibipimo hifashishijwe imbunda zitandukanye zirimo iya mudahusha (sniper) na pisitoli kandi hifashishijwe uburyo butandukanye nko kuryama, guhagarara no gusutama.
Si ukurasa gusa kuko harimo no kugendera ku mugozi, kurira urukuta ruzamuka n’urwego, kumena umuryango, gutwara inkomere no kwikorera ipine ry’ibilo 100 kandi uko ikipe ibikora byose mu gihe gito, ni ko ihabwa amanota menshi.
Kuri uyu wa 22 Gashyantare 2023, ikipe ya Polisi y’u Rwanda yitwaye neza muri rusange, kandi yaranzwe no kwihuta kudasanzwe ubwo yuriraga urukuta no mu gihe cyo yamanukaga umugozi.
Mu bipimo 32, iyi kipe yarashemo 29 mbere yo kwerekeza mu cyiciro cyo guterura ipine. Buri mupolisi wari ufite pisitoli yari yahawe ibipimo 8; babiri babirashe byose, umwe arasa 7, uwa kane arasa 6.
Muri ibi byiciro byose, ikipe ya Polisi y’u Rwanda yakoresheje iminota 4 n’amasegonda 18. Yarushije cyane iyayibanjirije ya G.R.T São Paulo Senior yo muri Brazil yakoresheje iminota 8 n’amasegonda 55.
Muri rusange, amakipe y’i Dubai ni yo ari kwitwara neza cyane kuva iri rushanwa ryatangira.









