Urukiko rw’ikirenga kuri uyu wa 22 Gashyantare 2023 rwahanishije umunyemari Mironko François Xavier igifungo cy’imyaka ibiri kirimo umwaka n’amezi icyenda bisubitse.
Ni igihano gikomoka ku rubanza Mironko yaburanaga, aho yavugiye mu cyumba cy’iburanisha ko Inteko y’abacamanza iri kubogama ikamurenganya “nk’uko imaze iminsi ibigenza.” Ni amagambo ashimangira ibaruwa yandikiye urukiko rw’ikirenga.
Ikinyamakuru Intego News kivuga ko abacamanza bafashe umwanya wo gusesengura amagambo ya Mironko, basanga yatesheje agaciro, bafata umwanzuro wo kumukatira iki gihano.
Umuvugizi w’inkiko, Mutabazi Harrison, yemeje ko Mironko yakatiwe iki gihano, akomeza asaba abantu kubaha inkiko n’abacamanza, bitondera amagambo bakoresha.
Mutabazi yatangarije Umuseke ko igihano Mironko yakatiwe atari gishya mu mategeko y’u Rwanda, asaba abantu kwitwararika kugira ngo kitazabagonga nk’uko byagendekeye uyu munyemari.
Mironko ubu afungiwe muri gereza ya Nyarugenge, aho azarangiriza igifungo cy’amezi atatu. Umwaka n’amezi 9 azawurangiza ari hanze ya gereza, nk’uko amategeko abiteganya.


