Umuhanzi w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe z’America R Kelly yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 kubera icyaha yashinjwaga kuva mu mwaka wa 2008 cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina abana no kubereka amashusho y’urukozasoni.
Kuri uyu wa Kane tariki 23 Gashyantare 2023, R Kelly w’imyaka 56 yongeye gukatirwa indi myaka 20 iza yiyongira kuri 30 yakatiwe n’u urukiko rwa New York muri 2021.
Abashinjacyaha bo bari bamusabiye igihano cy’imyaka 25 mu rubanza rwa kabiri, hashingiwe ku mabwiriza agenga ibihano. Bavuze ko impamvu bongeyeho ibi bihano ngo ni uko ibyaha bya Kelly byarushijeho kuba bibi kubera ko yabifashe amashusho, amwe muri yo yaje no kugaragara kuri interineti.
Mu nyandiko yabo bagize bati: “Kubera ko ari Kelly, abantu benshi barebye amashusho y’urukozasoni y’abana.” “Ingaruka z’imyitwarire ya Kelly ntizibarika kandi ntizisubirwaho.”
Icyakora ntazafungwa imyaka 50 nk’uko byakagombye, ahubwo ku myaka 20 yakatiwe, azafungwaho umwaka umwe wiyongera kuri 30 kuko ibyaha byamuhamye byo gusambanya abana, asanzwe aribyo afungiwe.
Umwaka umwe uziyongera ku myaka 30 ni uwo guhamwa n’icyaha cyo kwereka abana amashusho y’urukoasoni. Bisobanuye ko imyaka y’igifungo ye ari 31.
Mu rubanza rwa Chicago, uwahohotewe – uzwi ku izina rya “Jane” – yavuze ko Kelly yamusambanyije inshuro magana kandi ataruzuza n’imyaka 18.
Mu rubanza rwe rwabanjirije i New York, abacamanza bumvise ko Kelly yacuruzaga abagore bagakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Amerika yose, abifashijwemo n’abayobozi be ndetse n’abandi bari bamukikije.
R Kelly ni umuhanzi watsindiye Grammy, ndetse kandi azwi cyane mu ndirimbo nka Ignition gusa ariko ari mu bahanzi bazwi cyane bashinjwaga kugira ihohoterwa.


