Mu ijoro ryakeye nibwo habaye igitaramo mbatura mugabo cya Kigali Jazz Junction cyari cyatumiwemo umuhanzi Kidum ukomoka mu Burundi, itsinda rya B2C ryo muri Uganda na Confy wo mu Rwanda.
Ni igitaramo kibanze ku ndirimbo ndetse hakanyuzwamo ubutumwa bw’umubano mwiza w’u Rwanda n’U Burundi, ubwo Kidum yari ku rubyiniro.
Kidum yishimiwe n’abari bitabiriye icyo gitaramo dore ko bari biganjemo Abanyarwanda, Abarundi ndetse n’abandi.
Uyu muhanzi ukomoka mu gihugu cy’U Burundi, yageze ku rubyiniro atangira gutaramira abari bamutegereje mu gihe kingana n’imyaka ine adakandagira mu Rwanda.
Kidum wari waratangaje ko atazagaruka gutaramira mu Rwanda, yatangaje benshi ubwo bumvaga ko yisubiyeho ku cyemezo yari yarafashe.
Ubwo yari ku rubyiniro yavuze ko yaganirijwe kugira ngo yisubiraho ku cyemezo yari yarafashe, birangira yemeye kuza gutaramira mu Rwanda.
Ati: “Ndanezerewe kubabona. Njye naravugishijwe (kuganirizwa) ubu nagarutse mu Rwanda. Na Pasiporo ndayifata. Allelluah.”
Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Intimba y’urukundo’ ubwo yaganaga ku musozo wo gutaramira abafana be, yahawe ibendera ry’u Rwanda nk’ikimenyetso cy’uko umubano warwo n’u Burundi uhagaze neza.
Nyuma yaje gufata akanya abaza abitabiriye iki gitaramo ati: “Ni bangahe babonye Perezida w’u Rwanda aza mu Burundi?”
Abari aho bose bamanitse amaboko, bamwereka ko ibyo babibonye.
Icyatumye abaza ibyo ni uko ku wa 4 Gashyantare 2023, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’amateka mu gihugu cy’u Burundi nyuma y’imyaka 10 atahagera, aho yari yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yari yatumijwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.
Jean Pierre Nimbona wamenyekanye nka Kidum Kibido ni umuhanzi ukunzwe cyane mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba kubera indirimbo ze zuje imitoma nka ‘Intimba y’urukundo’, ‘Pokea Sifa’, ‘Amosozi y’urukundo’, ‘Mbwira’ yakoranye Marina, ‘Haturudi Nyuma’, ‘Tucheze Rhumba’ n’izindi.


