Minisitiri ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Isaac Munyakazi avuga ko abakoroni bambuye abanyarwada abo baribo, babashyiraho ibipimo ari nabyo ntandaro yo kubatanya no kubaryanisha, bikaza kubyara Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Mu kiganiro yatanze ku mateka yaranze u Rwanda no kuri Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 ,Minisitiri Munyakazi Isaac yifatanyije n’abaturage bo mu mudugudu wa Rusisiro, umurenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugege. Yavuze ko abanyarwanda bagize akaga ubwo abakoroni bazaga mu Rwanda bigize abanyampuhwe, biyambitse amakanzu maremare n’imisabaraba mu gatuza bagatangira kubapima amatwi n’amazuru; babaremamo amoko kugira ngo babone uko babacamo ibice.
Avuga kuri Genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994, yavuze ko hari ibimenyetso bihari byashingirwaho bigaragaza ko Genocide yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa igahitana Abatutsi barenga miliyoni.Ati”Urugero ni aho nko mu 1930 abazungu baje bagashinga amashuri y’abatutsi n’ay’abahutu, kugeza aho bamwe mu banyeshuri bigaga mu mashuri bagendaga bavutswa uburenganzira bwo kwiga mu mashuri yisumbuye na Kaminuza. Ibyo byakomeje gucamo ibice abanyarwanda kugeza habayeho Genocide yakorewe Abatutsi.
”Kuba harabagaho kubazanya amoko mu mashuri byari bimeze nko kuranga aho umututsi ari hose ngo igihe cyose bashakiye kumwica biborohere. Ikindi ni ugutanga ibiranga ubwoko babanje gupimwa byatumye abantu bamburwa ubunyarwanda bwabo bambikwa ibipimo bashyiriweho n’abazungu.Hagataho kwambura abantu ubumuntu ugatangira kubagereranya n’udukoko: inzoka, inyenzi n’ibindi byakozwe hagamijwe gukangurira abantu ko umututsi ntacyo ari cyo ahubwo akwiye kwicwa.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Minisitiri Isaac avuga ko uhereye mu mwaka 1991 ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwari rurimo, wahita ubona ko hariho umugambi wo kwica abatutsi kuko ariho interahamwe nabitwaga Impuzamugambi bitozaga mu bigo bya gisikari n’ahandi bahabwa ibikoresho birimo imbunda, imihoro, udufuni n’ibindi. ” nibwo bamwe mu bahutu batemeraga umugambi w’interahamwe biswe ibyitso batangira guhigwa barafungwa kwicwa ndetse ni icyo gihe amwe mu mashyaka yari ariho acikamo ibice bitewe nuko harimo bamwe batumvaga umpamvu yo kwica Abatutsi”.
Yakomeje avuga ko nta muntu uwo ariwe wese ukwiye guhakana Genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994, yitwaza indege yapfiriyemo Perezida Habyarimana cyangwa ibindi, kuko iyicwa ry’Abatutsi ryateguwe ndetse hagiye habaho igerageza ryayo mu bice by’icyahoze ari Gisenyi na za Bugesera.Nta rwitwazo kuko amafuni n’imihoro n’ibindi byakoreshejwe mu kwica Abatutsi ntibyamanutse mu indege cyangwa mu ijuru, ahubwo byari byaraguzwe bihuzwa n’umugambi wari waracuzwe n’abari abategetsi.
Mu gusoza Minisitiri Isaac Munykazi yabwiye abaturage ba Rusisiro bitabiriye umuhango wo gutangiza kwibuka ku inshuro ya 23 ko aho abanyarwanda bageze badakwiye gusubizwa inyuma kandi ko nta muntu numwe ukwiye kurangazwa n’abapfobya bakanabiba igengabitekerezo mbi ya Genocide aho babicisha hose haba mu ibitangazamakuru, cyangwa ubundi buryo bwose bwakoreshwa kugirango igihugu gisubire mu kaga cyanyuzemo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga/Bwiza.com


