Umubyeyi w’umuhanzi Joseph Mayanja wamamaye mu muziki nka Dr Jose Chameleone, Prossy Mayanja, yasutse amarira ubwo yabonaga umuhungu we ari gukora amateka mu gitaramo cyiswe ‘Gwanga Mujje’.
Mu ijoro ryakeye ni bwo habaye isubukurwa ry’igitaramo Chameleone yari yateguye kikaza gusubikwa, ndetse ni na we wari umuririmbyi mukuru. Ubwitabire bwacyo bwari hejuru cyane.
Iki gitaramo cyari cyarasubitswe mu minsi yashize, kubera ko urubyiniro rw’aho yagombaga kuririmbira rwari rwasenywe n’imvura, ndetse hakazamo izindi mpamvu nyirubwite atifuje gutangaza ubwo yaganiraga n’itangazamakuru.
Isubukurwa ry’igitaramo ‘Gwanga Mujje’ ryabaye mu ijoro ryakeye, kibera kuri Cricket Oval Lugogo n’icya mbere cyagombaga kuberaho.
Ubwo Jose Chameleone yageraga ku rubyiniro, abafana bari benshi cyane bamukomeye amashyi ndetse bavuza n’induru kuko bari biteze ibyiza agiye kubaha.
Yatangiye abasuhuza ndetse abizeza ko agiye kubaha umuziki wabazanye. Yaje ku rubyiniro yambaye imyenda ifite amabara asa nk’uruhu rw’Ingwe.
Chameleone yataramiye abafana be bari benshi cyane, bituma nyina umubyara Prossy Mayanja na we wari waje kumushyigikira afatwa n’ikiniga asuka amarira, ari na ko ashimira Imana.
Byari nyuma yo kubona ibyo umuhungu we yarimo akorera abafana bari baje kumureba aririmba. Kwihangana byamunaniye azamura amaboko hejuru, ashimira Imana n’ikiniga kinshi.
Muri iki gitaramo kandi Chameleone yashyigikiwe n’abahanzi bagiye batandukanye nka Bebe Cool wamufashije kuva cyategurwa bwa mbere kigasubikwa, Pallaso wamufashije ku rubyiniro ndetse n’abandi bagiye batandukanye.


