Harmonize yatsindiwe mu rukiko n’Umutaliyanikazi wabaye umugore we

Sangiza iyi nkuru

Umutaliyanikazi Sarah Micheloti yatsinze urubanza yareze uwahoze ari umugabo we Rajab Abdul Kahali wamenyekanye muri muziki ya Tanzania nka Harmonize.

Aba bombi baratandukanye mu mpera z’umwaka w’2020 hashize imyaka itatu bari mu munyenga w’urukundo. Harmonize yahise akomezanya na Frida Kajala nawe bahise batandukana batamaranye kabiri.

Sarah yemeje aya makuru ubwo yasubizaga umunyamakuru wo muri Tanzaniya wanditse iby’aya makuru.

Nk’uko ikinyamakuru The Star kibivuga, itangazo ryemeza aya makuru rigira riti: “Sarah yatsinze urubanza yareze uwahoze ari umugabo we. Sarah yakurikiranye uru rubanza cyane. Ntabwo umuvandimwe wacu yahakanye ko Sarah atigeze amurongora. Ariko yibagiwe ko ari we wamufashije kubona uruhushya rwo gutura muri icyo gihugu nk’umugabo we.”

Nk’uko mbere byari byaratangajwe kuri konte ya Harmonize kuri Instagram, Sarah yagiye kwaka gatanya kugira ngo ahabwe igice cy’ubutunzi bwe.

Mu nyandiko yabanjirije iyi, yanditse agira ati: “Arashaka igice cy’ubutunzi bwanjye kuva twashakana. Igihe twatandukanaga, nta kintu nari mfite kandi narangije kunyurwa na Kajala.”

Sarah yakunze kumvikana cyane yibutsa Harmonize uburyo yamuteye inkunga igihe yatangiraga umwuga we w’ubuhanzi. Urugero hari nk’inyandiko imwe, yabwiye Harmonize kutazigera aruma ukuboko k’umugaburiye imyaka irenga ine.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *