Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), cyatangaje aho ibikorwa byo gufasha abahanzi cyasabwe na Perezida Paul Kagame bigeze ndetse cyerekana bimwe mu bikorwa bakorewe.
Muri 2018 ni bwo Umukuru w’Igihugu yasabye RDB gukurikirana ibikorwa by’abahanzi ndetse anayisaba ko yabafasha mu buryo bw’ubushobozi bwo gukora ibihangano bifite ireme.
Ibi kandi Perezida Kagame yabigarutseho mu nama y’umushyikirano yateranye mu mpera z’ukwezi gushize, aho yasabye ibigo kwibuka inshingano zabyo ndetse anabasaba gukora ibyo bemeye gukorera abanyarwanda, batari bakora.
Nyuma y’umushyikirano, uwitwa Nsengimana Justin usanzwe ari umuhanzi yabajije RDB aho ibyo Perezida yayisabye gukorera abahanzi byaba bigeze, bijyanye no kuba bitagaragara.
Nsengimana kuri Twitter ye yagize ati: “Kuko u Rwanda rukwiye ibyiza HE Paul Kagame, Perezida wacu bwite yadusabiye ko mudusanga (RDB) kugeza nanubu turacyabategereje? Cyangwa mwaraje ntitwabimenya? hari igihe azongera akadukorera ‘surprise’ akatugarukaho, wenda muzatureba.”
Nyuma y’ubwo butumwa bwarimo akababaro, RDB yamusubije imubwira ko ibikorwa bimwe bigeze kure ndetse ko hari n’ibindi byinshi biri gukorwa kugira ngo basohoze ibyo biyemeje, byo gufasha abahanzi mu iterambere ryabo.
Iti: “Ku bufatanye hagati y’inzego zitandukanye zirimo RDB, Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, RSAU (ikigo gifasha abahanzi), RURA n’abandi, hari ibikorwa byakozwe n’ibindi bikiri gukorwa kugira ngo abahanzi babone umusaruro uturuka ku bihangano byabo ndetse n’ibikorwa byabo bikomeze gutera imbere.”
Iki kigo cyasobanuye ko hamaze gukora ibikorwa bine bikomeye byafashije abahanzi mu iterambere ryabo.
Muri byo ngo ni ubukangurambaga n’amahugurwa byahawe abakoresha ibihangano barimo ba nyiri ibitangazamakuru n’abandi, aho basobanuriwe icyo itegeko riteganya ku burenganzira bw’umuhanzi, banibutswa kubahiriza itegeko rirengera umutungo bwite mu by’ubwenge.
Yavuze kandi ko “RSAU ikomeje igikorwa cyo gukusanya amafaranga yishyurwa ku ikoreshwa ry’ibihangano ndetse guhera mu mwaka wa 2019 ikaba iyasaranganya abahanzi biyandikikishije muri icyo kigo.”
Ikindi ngo ni amahugurwa y’abakora mu nzego z’ubugenzacyaha ndetse n’abacamanza ku itegeko rirengera umutungo bwite mu by’ubwenge ndetse no kuganiriza abahanzi, aho ibyiciro bimwe byamaze kuganirizwa ku burenganzira bwabo ndetse bashishikarizwa kuba abanyamuryango ba RSAU.
Nubwo bamwe mu bahanzi basabwe kugana RSAU, hari abavuga ko nta kintu ibafasha kuko amafaranga yose anyuzwa muri iki kigo kugira ngo afashe abagenerwabikorwa bacyo atabageraho, ahubwo ngo akaba yihamira mu bayobozi b’iki kigo.
Mu kiganiro umuraperi Bulldog yagiranye na The Mane kuri YouTube mu minsi yashize, yavuze ko abahanzi batazi ubufasha bwa RSAU ahubwo ko icyo bazi ni ugutumizwa mu nama zo gutangamo ibitekerezo. Yavuze ko ikibabaje ari uko nta mpamba bahabwa muri izo nama uretse amazi gusa.
Bulldog yunzemo ko ikibashengura ari uko n’ibyo bemeza muri izo nama bidashyirwa mu bikorwa.


