Silas Ntamfurayishyari, umwe mu barokotse Jenoside akaba yaranarokoye Abatutsi bagera kuri 18 mu karere ka Bugesera avuga ko aterwa ipfunwe no kuba yarigeze kuba umwe mu basirikare bakoze amahano mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mubuhamya bwe yatanze, Silas Ntamfurayishyari avuga ko ubwo yari mu gisirikare guhera mu 1990, yigishijwe ko umwanzi we ari Umututsi ariko akaza kutemeranywa na bo ku ngengabitekerezo itari nziza abo bakoranaga bari bafite yo kumva ko umutursi ari umwanzi wabo, ibi bikaza no gutuma atangira guhigwa ashinjwa kuba icyitso na we agatangira guhunga no gukiza ubuzima bwe.
Yagize ati” mpora nicuza impamvu nakoreye igisirikari kibi, igisirikari cyica abaturage, Kubera kudahuza ingengabitekerezo ya Jenoside na bagenzi banjye b’abasirikari batangiye kunyita icyitso”
Yakomeje avuga ko yavutse abona Abatutsi bagirirwa nabi aho bari hose.
Silas yasobanuye uburyo yahishe Abatutsi bagera kuri 18 mu bihuru bwakwira akagerageza kubacikisha akabageza mu Burundi ariho na we yahungiye avuye mu nkambi ya Gako.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ntamfurayishyari yaje kwinjira mu gisirikari cya RPA yifatanya n’abasirikari ba RPF Inkotanyi mu kurwanya imitwe y’abicanyi ndetse no kurinda ubusugire bw’igihugu.
Yakomeje asobanura uko yaje gusezererwa mu ngabo ndetse akaniga, aho ku myaka 48 y’amavuko aribwo yarangije amashuri ye yisumbuye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


