Kwibuka 23: Hamwe mu hantu habereye ubwicanyi bukomeye ku itariki ya 09 Mata 1994
Kuri iyi tariki ya 9 Mata 1994, nibwo hatangiye Operation Amaryllis, iyobowe na Generali Henri Poncet mu rwitwazo rwo guhungisha abanyaburayi bagera ku 1400 babaga mu Rwanda. Icyo gihe Interahamwe n’abasirikare barindaga Habyarimana, bishe abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi gatulika yitiriwe Mutagatifu Vicenti wa Paloti i Gikondo bagera kuri 500. Kuri uwo munsi, Ingabo za […]
Misiri: Abasaga 38 bakomerekeye mu bitero 2 bitandukanye
Kuri iki cyumweru tariki ya 9 Mata 2017, abantu basaga 27 biganjemo amakirisitu bo mu itorero rya Coptic mu mujyi wa Tanta ho mu gihugu cya Misiri baguye mu gitero cyagabwe kuri urwo rusengero rwabo naho abandi bagera kuri 11 bagwa mu gitero cyagabwe mu mujyi wa Alexandria. BBC ivuga ko aba bantu bari bateraniye […]
Uganda: Polisi yafunze abanyeshuri 150 ibasanze mu kabyiniro
Abanyeshuri basaga 150 mu mujyi wa Mbale muri Uganda, batawe muri yombi na Polisi yo muri kariya gace mu mukwabo wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, aba banyeshuri bakaba barafatiwe mu kabyiniro mu masaha ya mugicuku. Polisi yo muri aka gace yatangaje ko yataye muri yombi aba banyeshuri nyuma yo kwirara mu mihanda […]
lyo haba nibura abarinzi b'igihango muri Bugesera, haba hararokotse benshi — Min. Kaboneka
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka aherekejwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Judith Kazayire, ndetse n’abayobozi b’ingabo kuri iki Cyumweru bifatanyije n’abaturage ba Ntarama mu Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda aho mu ijambo yavugiye ku rwibutso rwa Ntarama yavuze ko iyo muri Bugesera haba abarinzi b’igihango nibura haba hararokotse abantu benshi. Minisitiri […]
Nyamasheke: Miliyoni zirenga 8 ni zo zizakoreshwa mu gusukura inzibutso za Jenoside
Mu rwego rwo gusukura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo imibiri y’inzirakarengane z’Abatutsi ziruhukiyemo ikomeze kuruhukira ahasukuye hayihesheje icyubahiro, ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buravuga ko bwahaye imirenge yose irimo inzibutso za Jenoside hafi ya zose amafaranga 8.906.000 yo gufasha mu kuzisukura. Umuyobozi w’aka karere, Kamari AimĂ© Fabien, yabwiye Bwiza.com ko n’ubwo muri rusange inzibutso […]
Mpora nicuza impamvu nakoreye igisirikare kibi, cyica abaturage-Ntamfurayishyari
Silas Ntamfurayishyari, umwe mu barokotse Jenoside akaba yaranarokoye Abatutsi bagera kuri 18 mu karere ka Bugesera avuga ko aterwa ipfunwe no kuba yarigeze kuba umwe mu basirikare bakoze amahano mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mubuhamya bwe yatanze, Silas Ntamfurayishyari avuga ko ubwo yari mu gisirikare guhera mu 1990, yigishijwe […]
Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro bibutse ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi – Amafoto
Abapolisi b’u Rwanda n’Ingabo z’igihugu bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye nka Sudani y’Epfo (UNMISS), Abyei (UNSFA) na Haiti (MINUSTAH), kuwa gatanu tariki ya 7 Mata, bifatanyije n’abandi banyarwanda n’inshuti zabo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994. Aba bari mu butumwa bw’amahoro, muri iyo mihango yo kwibuka, […]
RDC: Indwara itaramenyekana imaze guhitana abagera kuri 34 mu minsi 2 gusa
Abantu bagera kuri 34 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo mu gace ka Banalia bamaze guhitanwa n’icyiz cy’indwara itaramenyekana, aba bantu bakaba barapfuye hagati y’itariki ya 7 n’iya 8 uku kwezi. Radio Okapi ivuga ko aba baturage bafatwa baruka ndetse bakanacibwamo mu masaha macye bagahita bapfa. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Perezida wungirije wa Sosiyete sivile muri kariya […]
Umugabo yapfiriye mu isanduku y’abapfu ashutswe na pasiteri
Umugabo wemeye gukorera ku binyoma by’umupasiteri ni we witabye Imana nyuma yo guhabwa amafaranga akaryama mu isanduku y’abapfu nk’uwapfuye, gahunda ari iyo gusengerwa akabyuka nk’uzutse. Emmanuel Esezobor, pasiteri wo mu mujyi wa Abuja muri Nigeria yagiye inama n’umucuruzi wari usanzwe azwi muri uwo mujyi, pasiteri amuha ibihumbi 500 by’ama Naira (amafaranga akoreshwa muri Nigeria), yamubwiye […]
Uganda: Umunyamakuru wa NTV yashimuswe n’abantu bataramenyekana
Mu gihugu cya Uganda hari gukorwa iperereza rigamije kumenya abanyabyaha bari bashimuse kuri uyu wa Gatandatu umunyamakuru wa NTV witwa, Gertrude Uwitware. “ Yabonetse, amakuru ye n’uko yari yashimuswe n’abanyabyaha bataramenyekana bamupfutse mu maso bakamuzengurukana mu mujyi bamutera ubwoba ”, uwo ni umuvugizi w’igipolisi witwa Kayima mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru. Uyu yakomeje avuga […]
Burera: Abasora mu kurushaho kwegerezwa uko bakurikirana imisoro binyuze mu ikoranabuhanga
Ubusanzwe abasora batuye mu karere ka Burera bafite imisoro bakurikirana binyuze mu ikoranabuhanga rya interineti bizwi nko kudekarara babikoraga bagana abakozi b’irembo gusa. Kuri ubu ariko akarere ka Burera kavuga ko hari amasezerano yamaze gusinywa hagati y’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro n’ikompanyi yitwa “infinity business company” izashyira abakozi batatu muri buri murenge bazajya basanga umuturage […]
Burundi: Habaye imirwano ikaze hagati y’igisirikare cya Leta n’inyeshyamba
Amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi, kuva ku wa Gatanu tariki ya 7 Mata 2017, igisirikare n’igipolisi by’u Burundi byakozanyijeho n’agatsiko k’inyeshyamba bamwe bahasiga ubuzima. Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye aremeza aya makuru akavuga ko izo nyeshyamba ari abajura bari bitwaje intwaro. Ati: “Ahagana saa moya n’igice (19h30) […]
Ahantu habereye ubwicanyi bukomeye muri Jenoside n'uko ingabo za RPA zagiye zirokora Abatutsi
Maj. Gen. Paul Kagame wari Umugaba mukuru w’ingabo za FPR- Inkotanyi, yatangaje ko atangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside kuko bitari bigishoboka kubahiriza amasezerano y’amahoro ya Arusha. Ingabo za FPR Inkotanyi zatangije urugamba mu mujyi wa Kigali, ziyemeza guhagarika Jenoside mu maguru mashya. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] · Ingabo za FPR Inkotanyi zubuye imirwano mu duce twa […]
Nyagatare: Abaturage bafashe abantu 2 bafite amafaranga y’amahimbano babashyikiriza Polisi
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare ifunze abagabo 2 aribo Rukangura Patrick w’imyaka 26 na Ngendahayo Miran w’imyaka 24, bakaba bakekwaho gukoresha no gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’I Burasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko aba bagabo bafatiwe mu kagari ka Shonga, umurenge wa Tabagwe […]
Perezida Hollande yasabwe kugaragaza ibyakozwe n’u Bufaransa mu Rwanda, 1990-1994
Mu gihe u Bufaransa bwitegura kwinjira mu bikorwa by’amatora y’umukuru w’igihugu, umuryngo mpuzamahanga urwanya ibyaha bishingiye ku ivanguramoko, LICRA wasabye Perezida Francois Hollande gusiga atanze amakuru yose yerekana ibikorwa by’u Bufaransa ku Rwanda guhera mu mwaka w’1990-1994. RFI ivuga ko uyu muryango wasabye Perezida Hollande gutanga izi dosiye kuko hari abo bigaragara ko biyamamariza uyu […]