Chris Brown yahaswe ibibazo na Polisi y’u Bwongereza

Sangiza iyi nkuru

Chris Brown yahaswe ibibazo n’abapolisi b’u Bwongereza nyuma yo gukekwaho kuba yaragize uruhare mu makimbirane yakozwe n’agatsiko k’abari bamuherekeje hakomerekeramo umugabo umwe, akajyanwa mu bitaro mu kwezi gushize.

Raporo y’abapolisi ivuga ko hari mugabo wakubiswe n’agatsiko k’abari baherekeje Chris Brown maze bamukubita icupa mu mutwe kandi ari inzirakarengane.

Amakimbirane amaze guhoshwa, hahamagajwe abashinzwe umutekano maze uyu mugabo ajyanwa mu bitaro. Nyuma yaje gutaha gusa yari afite ibikomere bidakabije cyane.

Nk’uko AllHipHop ibivuga, umutangabuhamya yavuze ibyabaye ati: “Abari baherekeje Chris Brown baraje bari kumurongo maze bahita bazenguruka umugabo, bamukubita agacupa mu mutwe. Yagerageje guhaguruka ngo ahunge ariko arakikizwa, hanyuma arakubitwa, aterwa imigeri.”

Mu cyumweru gishize ubwo yari mu gitaramo i Berlin, Chris Brown nabwo yakoze igikorwa kigayitse nyuma yo gufata telefone y’umufana we maze arayijugunya.

Ubwo yaririmbaga indirimbo ‘Take You Down’ yakunzwe mu mwaka w’2007, umufana yaje ku rubyiniro atangira gufata amajwi n’amashusho. Brown yafashe iyo telefone y’umufana, arayijugunya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *