Ibimenyetso bigaragaza umuntu wamaze kubatwa na telefone

Sangiza iyi nkuru

Ubushakashatsi bwakozwe n’urubuga rwa ‘Bankmycell’ bwagaragaje ko muri iki gihe abantu bakoresha telefone zigezweho [Smartphone] bagera kuri miliyani 6.92, bangana nka 86.29% by’abatuye Isi.

Mu Isi ya none, ibintu byinshi bisigaye bikorerwa kuri interineti, gusa hari abakoresha izi telefone bikagera aho babatwa na zo bitewe n’ibyo bakunze kuzibonamo.

Nubwo nta kimenyetso simusiga cyaba cyerekana ko ko wabaye imbata y’imbuga nkoranyambaga kubera telefone, yamara na none hari ibyerekana ko umuntu runaka ashobora yamaze kubatwa.

Dore bimwe mu bimenyetso byerekana ko wabaswe na telefone:

.Gukoresha telefone cyangwase mudasobwa amasaha y’ikirenga kandi nta kintu cy’ingenzi bikwinjiriza, urugero nk’amafaranga.

.Kumva uhangayitse kandi ubabaye mu gihe wabuze interineti.

.Guhomba bimwe mu bintu byo mu buzima busanzwe mu gihe uhugiye muri telefone. Urugero nk’igihe utetse bigashirira, amazi wafunguye akameneka, umwana uri kurera agakubagana ndetse n’ibindi.

.Kutaryama ngo ubone ibitotsi ndetse n’igihe wabibonye ugakanguka rimwe na rimwe.

.Guhunga ibibazo byo mu buzima busanzwe ugahita wifatira telefone.

.Akantu kose ukoze cyangwa ubonye uhita ufotora, ugasanga urasangiza inshuti zawe, ibyo wariye, aho uri, ibyo ubonye, uko wambaye n’abo muri kumwe.

.Ukibyuka mu gitondo, ikintu cya mbere uhita ukora ni ugufungura imbuga nkoranyambaga usanzwe ukoresha

.Inshuti zawe zose uba wumva mwahurira mukanaganirira ku mbuga nkoranyambaga. Uwo usabye nimero ugasanga uramubaza niba iba kuri WhatsApp, ukamubaza amazina akoresha kuri Facebook cyangwa Instagram.

.Ahantu hose uba uri uba ureba muri telefone niba akantu wasangije abantu bagakunze cyangwa bagasangije abandi (share) niba nta butumwa bushya woherejwe.

.Iyo ufite akanya ntacyo uri gukora, uhita ufata terefoni ukajya ku mbuga nkoranyambaga ukaba ariho uhugira. Gusa ntibivuze ko gukoresha izi mbuga bidakwiye, ahubwo umwanya umara uzikoresha ni wo ushobora kuba ikibazo.

Ivoomo: Scientificworldinfo.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *