Mutesi Jolly yahakanye amakuru yavugaga ko atwite

Sangiza iyi nkuru

Miss Mutesi Jolly yahakanye amakuru yavugaga ko atwite, avuga ko abayatangaje ari abashaka kwamamara mu buryo buciriritse.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, uyu nyampinga w’u Rwanda w’umwaka w’2016 yahakanye amakuru amaze iminsi avugwa mu bitangazamakuru ko yaba atwite.

Mutesi Jolly yashimiye abantu bamwohereje ubutumwa bw’ishimwe, avuga ko bamwifurije ibyiza, yongeraho ko aya makuru ari ibihuha.

Yagize ati: “Ku bantu bose banyoherereje ubutumwa bw’ishimwe, mwakoze kunyifuriza ibyiza, umwana rwose ni umugisha kandi ndatekereza kuzamugira mu gihe cyanjye kizaza. Ariko, aya makuru ni ibihuha by’abantu bari gukoresha izina ryanjye kugira ngo bamamare mu buryo buciriritse, mubifate nk’ibidafite agaciro kuko ariko biri.”

Jolly yavuze ibi nyuma y’uko inkuru yo gutwita kwe yari yabaye kimomo kuri uyu wa 6 Werurwe 2023 mu itangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *