1678228488361.jpg

Chelsea yatsinze Borussia Dortmund, Graham Potter akomeza gusunika iminsi

Sangiza iyi nkuru

Chelsea yisengereye Borussia Dortmund iyitsinda ibitego 2-0 ihita ikatisha itike ya ¼ cy’irangiza mu mikino ya UEFA Champions League ari na ko umutoza Graham Potter yigabanyiriza igitutu nyuma yo gushora menshi.

Mu ijoro ryakeye, tariki 7 Werurwe 2023, Chelsea yari yakiriye Borussia Dortmund yo mu Budage ku kibuga Stanford Bridge mu mukino wo kwishyura wa ? mu mikino ya UEFA Champions League, aho mu mukino ubanza Dortmund yari yatsinze Chelsea igitego 1-0 ku kibuga Signo Iduna Park mu Budage.

Uyu mukino wacyerereweho iminota 10 ugatangira saa 10:10, Chelsea yaje kuwukina iherutse kubona intsinzi yayo ya mbere mu kwezi kwa 3 aho yari yatsinze Leeds igitego 1-0 cya Wesley Fofana.

Umukino watangiye n’imvune ya Julian Brandt asimburwa na Geovanni Reyna ku munota wa 4 gusa ari na ko Chelsea ikomeza gusatira ariko abarimo Raheem Sterling na João Félix bakananirwa n’igikorwa cya nyuma.

Ku munota wa wa 7, Kai Harvetz ku mupira yari ahawe na João Félix yabonye amahirwe yasize ba myugariro ba Dortmund ariko akawutera inyuma gato cyane y’izamu.

Ku munota wa 16, Dortmund yari yiganjemo abadage yabonye ‘coup franc’ ku ikosa ryari rikorewe Reyna yahise iterwa neza na kapiteni Marco Reus, ariko Kepa ararokora.

Ikipe ya Dortmund yakomeje kwiharira umukino kuko kugera ku munota wa 25, iyi kipe yari ifite ukwiharira umupira ku cyigero cya 71% kuri 29% ya Chelsea.

Ku munota wa 27, ku mupira wari uzamuwe na Reece James maze ba myugariro ba Dortmund bakawukuramo, wasanze Kai Havertz ateye mu izamu umupira ugonga igiti cy’izamu ubundi urengera ku rundi ruhande.

Ku munota wa 38, Kai Havertz yari yamaze gufungura amazamu ku kazi gakomeye kari gakozwe na João Félix na Sterling ariko umusifuzi yemeza ko habayeho kurarira, mbere gato y’uko Koulibaly na João Félix birangaraho ku mupira wari uvuye muri koruneri.

Byategereje umunota wa 43 ngo Raheem Sterling ahagurutse abafana ibihumbi atsinda igitego cya mbere ku kazi gakomeye kari gakozwe na Kai Havertz na Kovacic mbere y’uko Ben Chilwell aha Sterling umupira wavuyemo igitego.

Igice cya kabiri cyatangiranye na penaliti ya Chelsea yari iturutse ku mupira Wolf yari akoze n’ukuboko, maze Kai Havertz abanza kuyitera igiti cy’izamu ariko iza gusubirwamo kubera abakinnyi binjiye mbere mu rubuga rw’amahina, ubundi Kai Havertz arikosora atera ibumoso umuzamu Meyer yigira iburyo, biba 2-0.

Ku munota wa 58, Dortmund yabonye uburyo bukomeye cyane ku mupira wari uzamuwe na Wolf ariko Jude Bellingham atera ku ruhande gato cyane y’izamu.

Ku munota wa 74, Chelsea yari yongeye kuboneza mu izamu ku gitego cya Conor Gallagher ariko umusifuzi yanzura ko Sterling wari umuhaye umupira yari yaraririye.

Chelsea yakomeje guhagarara ku ntsinzi yayo, maze umukino urangira itsinze ibitego 2-0, ibyatumye ikatisha itike ya ¼ cy’irangiza mu mikino ya UEFA Champions League ku giteranyo cy’ibitego 2-1 cyari cyatsinzwe na Karim Adeyemi mu Budage.

Umukino warangiye Borrusia Dortmund yihariye umupira ku cyigero cya 60% kuri 40% ya Chelsea.

Ku rundi ruhande ku kibuga Estadio da Luz muri Portugal, Benfica Lisbon yanyagiye Club Brugge ibitego 5-1, bituma ikomeza muri ¼, ku giteranyo cy’ibitego 7-1.

Ibitego bya Benfica byatsinzwe na Goncalo Ramos watsinze 2, Rapha Silva, David Neres na João Mario, mu gihe kimwe rukumbi cya Club Brugge cyatsinzwe na Bjorn Meijer.

1678228488361.jpg
Marc Cucurella ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza muri uyu mukino.

1678228543230.jpg

1678228355910.jpg
Kai Havertz na João Félix bari mu bitwaye neza cyane

_128882163_gettyimages-1247869592.jpg

1678228402125.jpg
Benfica Lisbon ikomeje guhamya ko uyu mwaka izitwara neza nyuma yo kuzamuka iyoboye PSG no kunyagira Club Brugge ibitego 7-1 mu mikino 2.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *