Dore impano zoroheje waha umugore bigatuma ahorana akanyamuneza

Gukunda ni kimwe mu bintu byiza bishobora kuba ku muntu, bikaba agahebuzo iyo ukunzwe n’uwo umutima wawe wihebeye kuko bihindura ubuzima bwawe umunezero uhoraho. Mu bakundana, biba byiza iyo hatanzwe impano, gusa abagore ni bo bazwiho kwishimira kugira ikintu bahabwa kabone n’iyo cyaba kidahenze cyane. Hari bamwe ariko usanga kumenya impano ikwiye bagenera ababyeyi cyangwa […]

APR FC yasezereye Ivoire Olympic yiyushye akuya

APR FC ntiyorohewe n'uyu mukino

APR FC yasezereye Ivoire Olympic nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0 bituma inakomeza muri ¼ cy’irangiza mu mikino y’Igikombe cy’Amahoro 2023. Igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Ishimwe Christian kuri ‘coup franc’ yatereye kure cyane maze umuzamu akayifata yarenze umurongo, ni cyo cyakoze icyinyuranyo muri uyu mukino. Mu mukino wabanje iyi kipe ya Ivoire Olympic yari yahagamye […]

Uwahoze ari umucancuro wa Wagner yasabye Ukraine imbabazi

Andrey Medvedev umaze amezi abiri atorotse bagenzi be bo mu mutwe w’abacancuro wa Wagner PMC ukomoka mu Burusiya, yasabye imbabazi abaturage ba Ukraine. Medvedev ubu uri mu buhungiro muri Poland yatangarije France 24 ko yarwaniye Wagner muri Ukraine kuva Nyakanga kugeza mu Gushyingo 2022, nyuma yo kubitegekwa n’abayobozi bakuru b’uyu mutwe w’abacancuro. Ubusanzwe umuryango mpuzamahanga […]

Rwanda: Abadepite bemeje umushinga w’itegeko riha umugabo ikiruhuko cyo kubyara

Minisitiri Rwanyindo (ubanza iburyo) nyuma y'aho umushinga w'ivururura ry'iri tegeko wemewe n'abadepite

Abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda bemeje umushinga w’itegeko rishya riha umugabo uburenganzira bwo kubona ikiruhuko cy’akazi mu gihe cyo kubyara k’umugore we. Uyu mushinga wateguwe na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo, aho biteganyijwe ko iri tegeko rizahindura itegeko rimero 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo. Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Kanyindo Karurangwa […]

Le premier général 4 étoiles rwandais est mort à 75 ans

Les Forces rwandaises de défense (RDF) sont profondément attristées par le décès prématuré du général (Rtd) Marcel Gatsinzi à 75 ans . Selon certaines informations, Gatsinzi est mort le 6 mars dans un hôpital en Belgique où il s’était fait soigner. « Les Forces rwandaises de défense présentent leurs condoléances et se joignent à la […]

Rayon Sports yabaye ikipe ya 3 isezeye mu Gikombe cy’Amahoro

Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Werurwe, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gusezera mu gikombe cy’Amahoro cya 2023, iba ikipe ya gatatu igisezeyemo. Ni amakuru Perezida w’iyi kipe, Captain (Rtd) Uwayezu Jean Fidèle yemereje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu. Rayon Sports ni imwe mu makipe yari yitabiriye […]

Ingabo za Israel zateye inkambi y’impunzi muri West Bank

Kuri uyu wa Kabiri ushize, ingabo za Israel zagabye igitero mu nkambi y’impunzi mu mujyi wa Jenin muri West Bank, zihitana byibuze abantu batandatu bitwaje imbunda bo muri Palesitine, barimo n’umuntu wo mu mutwe wa Hamas ukekwaho kuba yararashe akica abavandimwe babiri mu mudugudu w’Abayahudi hafi y’umudugudu wa Huwara . Ababibonye bavuga ko imirwano yatangiye […]

Sobanukirwa ibyo ukwiye gukora mu gihe wifuza kugira uruhu rwiza

Abantu batari bake, cyane cyane igitsina gore baba bashaka kugaragara neza ku isura. Ni yo mpamvu ukunze gusanga batakaza igihe kitari gito mu nzu zitanga ubwiza rimwe na rimwe kurya ntibabihe agaciro kuko ashobora kureka icyo kurya akabwirirwa ariko inzara ze zigacongwa, umusatsi ukaboneka, amaherena ndetse n’amavuta yo kwisiga. Nyamara kujya muri izo nzu ntabwo […]

Kohereza abimukira mu Rwanda bishobora gutangira mu mpeshyi

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yavuze ko ingendo zo kohereza mu Rwanda impunzi zishobora gutangira vuba muri iyi mpeshyi, aho yakomeje avuga ko ibihumbi by’abimukira bashobora kwimurirwa mu Rwanda muri iyo gahunda . Minisitiri w’intebe yerekanye ko afite icyizere ko Guverinoma izakemura ibibazo by’amategeko kuri iyi gahunda byabujije indege iyo ari yo yose guhaguruka […]

Ingabo z’u Burundi zanyomoje FARDC yashinje M23 kuzigabaho igitero

Igisirikare cy’u Burundi (FDNB), cyanyomoje FARDC cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iheruka gushinja inyeshyamba za M23 kugaba igitero ku birindiro by’abasirikare bacyo bari muri Congo. Umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume-Ndjike Kaiko, ni we uheruka gushinja M23 gutera ibirindiro by’Ingabo z’u Burundi zoherejwe muri RDC mu butumwa bwa EAC […]

Umwami Charles III yavugirijwe induru mu gihugu cye

Bamwe bari bafite ubutumwa bubwira Charles III ko atari Umwami wabo

Bamwe mu baturage batuye mu mujyi mushya wa Colchester mu Bwongereza, bavugirije induru Umwami Charles III ubwo yahagiriraga uruzinduko kuri uyu wa 7 Werurwe 2023. Ikinyamakuru Sky News cyatangaje ko Umwami Charles III ubwo yageraga muri uyu mujyi yasuhuza abawutuyemo, ariko bamwe bari bamutegereje bamwakiriza amagambo mabi; bakoresheje ibyapa n’indangururamajwi, gusa ngo yasaga n’utababonye cyangwa […]

Uganda: Sheria ya kupinga ushoga itapitishwa kwa gharama yoyote ile, anasema Spika

Spika wa Bunge la Uganda, Anita Among, amesema kuwa Mswada wa Kupinga Ushoga, 2023 utawasilishwa na kushughulikiwa haraka kwa ‘gharama yoyote ile’ . Bibi Among aliyasema hayo baada ya mbunifu wa Muswada huo, Bwana Asuman Basalirwa, kushindwa kuwasilisha Muswada huo kwa mara ya kwanza kusomwa jana kwa sababu Wizara ya Fedha haijampatia Hati ya Athari […]

Ukraine: Abacanshuro ba Wagner baremeza ko bigaruriye uburasirazuba bw’Umujyi wa Bakhmutka

Umutwe wa Wagner w’Abacaanshuro b’Abarusiya watangaje ko ugenzura “ibintu byose mu burasirazuba bw’umugezi wa Bakhmutka,” mu gihe perezidansi y’u Burusiya yateye utwatsi amakuru y’ibitangazamakuru byo muri Amerika ku bitero ku miyoboro ya gaz ya Nord Stream . Aba bacanshuro b’Abarusiya barigamba kugenzura byimazeyo igice cy’iburasirazuba bwa Bakhmut, nyuma y’amezi menshi y’imirwano ikaze muri uyu mujyi, […]

Itegeko rigena imikoreshereze y’umubiri w’umuntu n’uturemangingo ryitezweho kurokora benshi

Abakora mu rwego rw’ubuvuzi mu Rwanda baremeza ko itegeko riherutse gutorwa n’inteko ishinga amategeko muri icyo gihugu, rigena imikoreshereze y’ingingo, uturemangingo n’ibikomoka ku mubiri, rizarokora ubuzima bw’abatari bake bajyaga bananirwa kujya kwivuriza mu mahanga kuko bihenze . Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatoye itegeko rigena imikoreshereze y’umubiri w’umuntu, n’uturemangingo mu mpera za Gashyantare. Iri tegeko […]

Mu Bubiligi hafungiwe umushoramari uvugwa mu mugambi wa ‘coup d’état’ muri RDC

Gereza ya Saint-Gilles yo mu Bubiligi imaze amezi atandatu icumbikiye umushoramari umenyerewe mu bucuruzi bwa kajugujugu z’ubwikorezi, Thierry Lakhanisky, aho akekwaho ibirimo kugira uruhare mu icurwa ry’umugambi wo guhirika ubutegetsi muri Repubulika ya demukarasi ya Congo. Ikinyamakuru RTBF cyo mu Bubiligi kuri uyu wa 7 Werurwe cyatangaje ko Lakhanisky yatawe muri yombi tariki ya 13 […]

Museveni yasabye ba Jenerali ba UPDF kuryamira amajanja

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yasabye ba Jenerali mu ngabo z’igihugu cye kuryamira amajanja mu rwego rwo gutabara Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo mu gihe byaba bibaye ngombwa. Amakuru aturuka mu gisirikare cya Uganda (UPDF) avuga ko abayobozi bakuru mu ngabo za Uganda basabwe kuryamira amajanja, basabwa kwitegura kujya kuri Perezidansi ya Sudani […]

Mukuralinda aremeza ko abarwanyi ba M23 nibahungira mu Rwanda, bazakirwa

Umuvugizi wa guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda, aremeza ko mu gihe abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 baraswaho, bagahungira mu Rwanda, bakwakirwa kandi nta gitangaza cyaba kirimo. Mukuralinda mu kiganiro yagiriye kuri Primo Media Rwanda kuri uyu wa 7 Werurwe 2023, yibukijwe ko M23 yatangaje ko yahagaritse imirwano mbere yo gusubira mu birindiro yahozemo ku kirunga […]

Les Tutsis congolais dénoncent une campagne de menaces visant à les exclure des prochaines élections

Un groupe de Tutsis congolais était gardé par des policiers armés alors qu’ils s’inscrivaient pour voter dans la ville orientale de Nyangezi en février, l’un des membres du groupe décrivant une campagne de menaces et de violence visant à les exclure des prochaines élections . Une électrice nouvellement inscrite au centre d’inscription avait le visage […]

RDF yujuje isoko ry’amafi i Cabo Delgado

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado yo mu majyaruguru ya Mozambique, zashyikirije abatuye Umujyi wa Mocimboa da Praia isoko ry’amafi rya kijyambere ziheruka kubuzuriza. Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko iri soko ryuzuye ritwaye abarirwa muri Frw miliyoni 25. Kuri uyu wa Kabiri ni bwo habaye umuhango wo […]

Masisi: Aho guhagarara, imirwano ya M23 na FARDC yakajije umurego

Imirwano yakomeje mu gitondo cy’uyu wa 8 Werurwe 2023 hagati y’umutwe witwaje intwaro wa M23 n’ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, hirengagizwa ubwumvikane bwo kuyihagarika. Hashingiwe ku bwumvikane yagiranye na Perezida wa Angola usanzwe ari n’umuhuza washyizweho n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, kuri uyu wa 7 Werurwe M23 yatangaje ku mugaragaro ko yahagaritse […]

Chelsea yatsinze Borussia Dortmund, Graham Potter akomeza gusunika iminsi

1678228488361.jpg

Chelsea yisengereye Borussia Dortmund iyitsinda ibitego 2-0 ihita ikatisha itike ya ¼ cy’irangiza mu mikino ya UEFA Champions League ari na ko umutoza Graham Potter yigabanyiriza igitutu nyuma yo gushora menshi. Mu ijoro ryakeye, tariki 7 Werurwe 2023, Chelsea yari yakiriye Borussia Dortmund yo mu Budage ku kibuga Stanford Bridge mu mukino wo kwishyura wa […]