Bamwe mu baturage batuye mu mujyi mushya wa Colchester mu Bwongereza, bavugirije induru Umwami Charles III ubwo yahagiriraga uruzinduko kuri uyu wa 7 Werurwe 2023.
Ikinyamakuru Sky News cyatangaje ko Umwami Charles III ubwo yageraga muri uyu mujyi yasuhuza abawutuyemo, ariko bamwe bari bamutegereje bamwakiriza amagambo mabi; bakoresheje ibyapa n’indangururamajwi, gusa ngo yasaga n’utababonye cyangwa ngo abumve.
Bamwe bamwerekaga ko batemera ubwami bwe mu butumwa bugira buti “Ntabwo uri umwami wanjye.”, abandi bafite ubugira buti: “Subiza abakunenga, Charles” na “Kuki upfusha ubusa amafaranga yacu? Ntabwo wemera demukarasi Charles?”
Gusa ariko, Meya wa Colchester, Tim Young, we yagaragaje ko yishimiye kwakira Umwami Charles III. Ati: “Amagambo ntabwo yasobanura icyo bivuze kuba muri hano.”
Colchester yagizwe umujyi na Elizabeth II wari Umwamikazi w’u Bwongereza mu gihe yizihizaga imyaka 70 yari amaze ku butegetsi, mu mwaka ushize. Umwami Charles III ahafite ingoro.



