Museveni yasabye ba Jenerali ba UPDF kuryamira amajanja

Sangiza iyi nkuru

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yasabye ba Jenerali mu ngabo z’igihugu cye kuryamira amajanja mu rwego rwo gutabara Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo mu gihe byaba bibaye ngombwa.

Amakuru aturuka mu gisirikare cya Uganda (UPDF) avuga ko abayobozi bakuru mu ngabo za Uganda basabwe kuryamira amajanja, basabwa kwitegura kujya kuri Perezidansi ya Sudani y’Epfo i Juba kurinda Perezida Salva Kiir.

Kuri ubu umwuka ukomeje kuba mubi muri Sudani y’Epfo, nyuma y’uko Perezida Salva Kiir yirukanye Madamu Angelina Teny wari Minisitiri w’Ingabo za Sudani y’Epfo cyo kimwe na Mahmoud Solomon wari Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu.

Angelina Teny asanzwe ari umugore wa Riek Machar utavuga rumwe na Perezida Kiir, akanaba Visi-Perezida wa mbere wa Sudani y’Epfo.

Machar nyuma y’uko umugore we yari amaze kwirukanwa mu cyumweru gishize, yamaganye kiriya cyemezo cya Perezida Salva Kiir yise icy’ubuhubutsi, ashimangira ko uriya mukeba we yagifashe atabanje kugisha inama.

Mu busanzwe kuva muri 2018 ubwo Perezida Salva Kiir na Riek Machar basinyanaga amasezerano y’amahoro bakanemera gusaranganya ubutegetsi, bemeranyije ko Minisitiri w’Ingabo agomba kuva ku ruhande rwa Machar na ho uw’Umutekano akaba uwo ku ruhande rwa Kiir.

Bivugwa ko Perezida wa Sudani y’Epfo yamaze gufata icyemezo cy’uko Minisitiri w’Ingabo mushya agomba guturuka ku ruhande rwe, uw’Umutekano akaba ari we uturuka muri opozisiyo; ibyahise biteza umwuka mubi muri Guverinoma.

Amakuru avuga ko nyuma y’uko umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Salva Kiir na Riek Machar, Perezida Kiir yitabaje Uganda ayisaba ko yamuha ubufasha mu gihe byaba bibaye ngombwa.

Umwe mu bakora muri Perezidansi ya Uganda yabwiye ikinyamakuru Nile Post dukesha iyi nkuru ko Perezida Museveni yasabye abasirikare bakuru mu ngabo ze gukurikirana uko ibyo muri Sudani y’Epfo byifashe, hanyuma bakamuha raporo.

Amakuru aturuka muri UPDF yo avuga ko abasirikare basabwe kuryamira amajanja n’ukuriye Umutwe w’abasirikare badasanzwe (Special Force), ku buryo mu gihe umwuka waba ukomeje kuba mubi hagati ya Kiir Machar bahita boherezwa i Juba bitwaje n’ibikoresho kabuhariwe by’intambara.

Kugeza ubu Igisirikare cya Uganda ntacyo kiratangaza ku bivugwa, dore ko Brig Gen Felix Kulayigye usanzwe ari umuvugizi wacyo yavuze ko ibyo kohereza abasirikare i Juba ntacyo abiziho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *